Kirehe: Hibutswe abantu b'inzirakarengane batawe mu migezi

Kirehe: Hibutswe abantu b'inzirakarengane batawe mu migezi

Yanditswe April, 07 2019 at 14:58 PM | 4186 Views



Mu Karere ka Kirehe,  gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw'Akarere byabereye mu Murenge wa Gahara ku Kiyaga cya Nyabugongwe ahatawemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Uwari uhagarariye Ibuka yasabye ko kuri iki kiyaga hashingwa ikimenyetso cyo kwibuka.


Iki cyifuzo cyo gushyira ibimenyetso ahantu hatawemo Abatutsi cyagarutsweho mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo mu Karere ka Kayonza, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Rukara, rushyinguyemo imibiri 8041.

Muri Kayonza, haracyari ahantu hanyuranye hatawemo Abatutsi, yaba mu biyaga, mu masimu yacukurwagamo amabuye y'agaciro n'ahandi.

Muri Ngoma, ku rwibutso rwa Mutenderi niho hatangirijwe icyumweru cyo kwibuka.

Urwibutso rwa Mutenderi rukaba rushyinguyemo imibiri 4104.



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rugiye kwigisha amahanga 'Gacaca' n''Umuganda'

Rwandans to compete on 'Chinese Language' with students from around th

ABADIPLOMATE MURI GAHUNDA YO GUSURA IBYIZA BITATSE U RWANDA

SOPHIA ROBOT IMEZE NK'ABANTU ITEYE ITE?

AMATEKA YA INTERNET MU RWANDA

PEREZIDA WA MALI IBRAHIM BOUBAKAR KEITA YAGEZE MU RWANDA