AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Komisiyo y'abakozi ba leta yamuritse raporo y'ibikorwa yakoze 2015-2016

Yanditswe Oct, 31 2016 12:28 PM | 2,342 Views



Abagize inteko ishinga amategeko barasaba komisiyo y'abakozi ba leta, gushyiraho ingamba zihamye, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'igihombo leta iterwa no gufata ibyemezo bitubahirije amategeko. Ibi babivuze kuri uyu wa mbere, ubwo iyi komisiyo yagezaga raporo y'ibikorwa byayo by'umwaka wa 2015/2016 ku mitwe yombi y'inteko ishinga amategeko.

Mu manza zaciwe kuva muri nyakanga 2012 kugeza muri kamena 2015, inzego za leta 51 zaburanye n'abakozi bazo 254, mu manza 154. Muri izo manza leta ikaba yaratsinzwe izigera kuri 75%, aho yishyuye aranga miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda n'ibihumbi 17 na 400 by'amadorali y'amerika. Abagize inteko ishinga amategeko bavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye, kugira ngo icyo gihombo leta igira gicike, dore ko ifite n'abakozi bashinzwe amategeko.

Perezida wa komisiyo y'abakozi ba leta HABIYAKARE Francois akaba avuga ko gutsindwa biterwa no kutitegura neza imanza: "Ikibazo gihari ni uko itsindwa cyane. Niba tuvuze y'uko mu manza twagenzuye twasanze yaratsinzwe ku kigereranyo cya 75%, icyo gihe urumva ko ari byinshi cyane. Wenda ntiturabiganiraho n'ababishinzwe bose, ariko biragaragara ko impamvu ari ukudategura neza imanza. N'abacamanza twaganiriye icyo kintu barakivuga. Ni cyo kintu rero kigomba gukosorwa mu by'ukuri, kandi ndizera y'uko nibagihagurukira kizakosorwa"

Raporo y'ibikorwa bya komisiyo y'abakozi ba leta kandi igaragaza ko hakiri inzego zidashyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashe. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ngo hagiye kujya hakorwa raporo buri gihembwe kuri izo nzego, ikazajya ishyikirizwa minisitiri w'intebe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira