Yanditswe Oct, 26 2021 16:26 PM | 49,302 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Komite nyobozi nshya y'Umudugudu hirya no hino mu gihugu yakoranye ihererekanya bubasha n komite nyobozi icyuye igihe, abaturage babatoye bakaba bifuza ko ibyagezweho byasigasirwa kandi iyi komite ikabatega amatwi mu byo bifuza ko byakorwa mu Mudugudu.
Iri hererekanya bubasha ryahujwe n'inteko rusange mu Midigudu, komite nyobozi y'Umudugudu irangije manda yashyikirizaga Komite nshya ibitabo byose by'Umudugudu birimo ibyakozwe n'imihigo.
Bamwe mu baturage bashimira iyi komite nyobozi icyuye igihe, bagasaba ko aba bayobozi bashya babatega amatwi ndetse bagasigasira ibyagezweho.
Bamwe mu bayobozi b'imidugudu barangije manda bavuga ko n'ubwo hari ibyo bagezeho bikwiye gusigasirwa, ariko ngo ababasimbuye bafite byinshi byo gukora hagamijwe imibereho myiza y'abaturage.
Komite nyobozi nshya y'Umudugudu harimo n'abongeye gutorerwa manda bose beguriwe inshingano, bavuga ko hari ibyo bagiye gushyiramo imbaraga.
Iki gikorwa cy'ihererekanya bubasha cyabaye mu Midugudu yose 14837 igize igihugu, kikaba cyayoborwaga na bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze ku Mirenge no ku turere aho batangaga n'ibyemezo by'ishimwe kubarangije manda.
Aba bayobozi by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali mu karere Gasabo ho nyuma y'ihererekanya ububasha, komite zicyuye igihe n'inshya basabanye n'abaturage.
Aba bayobozi basabye izi nzego nshya kurwanya akajagari mu miturire ndetse no kwirinda ruswa.
Mu midugudu 14837 y'igihugu, komite nshya igizwe n'abayobozi batanu kuri buri Mudugudu.
Jean Paul Turatsinze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru