Yanditswe Dec, 03 2020 12:47 PM | 215,729 Views
Ubwo Umuvunyi Mukuru
mushya, Nirere Madeleine yahererekanyaga ububasha n’uwo asimbuye, Murekezi
Anastase, yatangaje ko imbere y’icyaha ntawushobora kwitwaza ko ari igifi gito
cyangwa kinini, ashimangira ko amategeko nta muntu n’umwe ashobora kwihanganira
igihe yakoze icyaha.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane, ubera ku Cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.
Inyito ibifi binini cyangwa ibifi bito ikunze gukoreshwa abantu bashaka kugaragaza abarya ruswa, kuri Madamu Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru, yavuze ko abantu bose bangana imbere y’amategeko, aho buri wese wakoze icyaha agomba kugikurikiranwaho.
Ati “Imbere y’icyaha nta gifi kinini kibaho, nta gifi gitoya, umuntu wese ukoze icyaha burya aba yagiye munsi y’itegeko, agomba kwitegura ko agomba kwemera icyaha yakoze akagihanirwa.”
Umuvunyi Mukuru avuga ko umuntu wese w’umunyacyaha aba yacishijwe bugufi. Avuga ko amategeko ahari ahana icyaha cya ruswa asobanutse, aho abaturage basabwa kuyumva no kugaragaza abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yayo.
Ati “Ruswa kugira ngo iranduke burundu, ni uko umuntu wese agiramo uruhare, umuntu wese akumva ko ruswa ari ikibazo, tukabyiyumvamo, n’umwana akabyumva.”
Yavuze ko umuntu wese akwiye gutinya ruswa akumva gahunda Igihugu kihaye yo kuyiwanya ndetse no kugendera ku mategeko,kuba nta muntu ushobora kwihanganirwa bikaba umuco.
Murekezi Anastase wari umaze imyaka 3 kuri uyu mwamya, we yavuze ko ashimira cyane Perezida Paul Kagame ku mirimo yamushinze cyane cyane mu myaka 3 amaze ayobora Urwego rw’Umuvunyi yizeza ubufatanye umusimbuye cyane cyane bujyanye no kujya inama.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Madamu Nirere Madeleine yarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu. Perezida Kagame akaba yarasabye inzego zose gukora ibishoboka byose zikongera ingufu mu kurandura ruswa n’akarengane.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru