Yanditswe Nov, 25 2020 18:13 PM | 101,626 Views
Abaturage
batuye mu midugudu ya Kangondo ya mbere, Kangondo ya kabiri na Kibiraro ya
mbere mu mujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro na Minisiteri y'Ubutegetsi
bw'Igihugu n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali hagamijwe gushaka umuti urambye
w'ibibazo by'imiturire bigaragara muri aka gace.
Muri iyi midugudu ibarizwa mu Kagali ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali hari abaturage basaga 1000 bagomba kuhimurwa kuko hari ibibazo bishingiye ku miturire itanoze igaragara muri iyi midugudu.
Mutwarasibo Pierre ni umugabo ufite inzu yaguze miliyoni n'igice muri Kangondo ya kabiri. Iyi nzu ifite icyumba kimwe n'uruganiriro ayibanamo n'umugore we n'abana 4.
Inzira zigana aho atuye n'ihurizo rikomeye ahuriyeho n'abatari bake. Agaciro k'inzu afite n'imiterere y'ahantu atuye nibyo ashingiraho avuga ko yiteguye kwakira ingurane y'inzu azabamo Busanza muri Kanombe ahubatswe inzu zagenewe abatuye mu manegeka.
Mu biganiro byahuje abaturage bo muri iyi midugudu na Minisitiri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, abaturage basobanuriwe ko imyubakire igaragara muri aka gace batuyemo itajyanye n'igihe ndetse hari n'abatuye mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubuyobozi busonanura ko bwahisemo kubaka inzu zijyanye n'igihe mu kagali ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Aba ni bamwe mu baturage bahise batangira gusaba imfunguzo z'inzu bemerewe kugira ngo batangire kuzimukiramo kuko barambiwe ubuzima babayemo.
Gusa, ku rundi ruhande hari abaturage bavuga ko batifuza kwimurwa abandi bakifuza amafaranga kurusha guhabwa inzu.
Minisitiri w'Ubutetsi bw'Igihugu, Prof.Shyaka Anastase asaba abaturage bagiye kwimurwa mu midugudu ya Kangondo ya mbere, Kangondo ya kabiri na Kibiraro ya mbere kumva neza impamvu z'igikorwa cyo kubimura kuko iyi gahunda itari muri iyi midugudu gusa kuko ibikorwa byo mwimura abaturage bikorwa no mu bindi bice bindukanye by'igihugu.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko ku ikubitiro abaturage 48 ari bo bagiye kwimurwa mu mpera z'iki cyumweru abandi na bo bakazajya bimurwa buhoro buhoro. Inzu 420 ni zo zigiye kuzura Busanza.
Umujyi wa Kigali kandi ugaragaza ko abaturage ibihumbi 640 ari bo batuye mu manegeka kuyabavanamo bikaba bisaba kubikora buhoro buhoro.
KWIZERA John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru