AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu barimu barishimira ko Leta yita ku mibereho yabo

Yanditswe Oct, 05 2022 19:48 PM | 117,671 Views



Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwalimu mu Rwanda, abarimu bishimira ko leta yita ku mibereho yabo, uko mwarimu yitabwaho niko n'ireme ry'uburezi rirushaho kuzamuka ndetse n’igihugu kikarushaho gutera iterambere.

Kigero Havuga Alex ni umwarimu ku rwunge rw'amashuri rwa Ndera ni mu karere ka Gasabo, afite imyaka 58 akaba amaze imyaka 37 akora umwuga w'uburezi.

Ubu iki ni icyumweru cya 2 cy'umwaka w'amashuri 2022-2023, ubu abarimu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo batange ireme ry'uburezi uko bikwiye kuko Leta yakoze ibyo yagombaga gukora kugirango umwarimu abeho neza.

Ku ishuri Good Shepherd Academy riherereye Bumbogo mu karere ka Gasabo rifite umwihariko wo kwigisha abana b'incuke barimo n'abafite ubumuga muri gahunda yiswe inclussive education.

Abarimu bashishikariye gutanga uburezi n'uburere ku bana bose.

Ababyeyi nabo bashimangira ko uruhare rwa mwarimu mu iterambere ry'uburezi mu Rwanda ari ntagereranywa.

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza yigenga ya Kigali, Dr Rusibana Claude avuga ko mwarimu agira uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu.

Kuri iyi tariki5 Ukwakira, ni umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, umunsi ngarukamwaka washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) mu 1994.

Kuri uyu munsi wa mwalimu hazirikanwa uruhare n’umusanzu wa mwalimu mu burezi.

Insanganyamatsiyo y’uyu munsi wa mwalimu muri uyu mwaka iragira iti 'Umwalimu ishingiro ry’impinduka mu burezi'.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage