AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ku munsi wa mbere, abantu 100 bipimishije ku bushake COVID19 biyishyuriye

Yanditswe Jul, 29 2020 10:10 AM | 47,784 Views



Kuri uyu wa Kabiri, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangije gahunda yo gupima COVID19 abantu bose babyifuza bakanahabwa icyemezo kigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze,ku ikubitiro abagera ku ijana bakaba bapimwe nyuma yo kwiyishyurira ikiguzi cy'ikizamini bakorewe.

Ku ikubitiro abitabiriye ubu buryo ni abanyamahanga bashaka gusubira mu bihugu byabo, Abanyarwanda bifuza kujya mumahanga ,abakerarugendo. Uwifuza gupimwa muri ubu buryo asabwa kwishyurA amafaranga ibihumbi 47.200 ahwanye n'amadolari y'Amerika 50. Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bahamya ko kije bagikeneye.

Uku gupima bije mu gihe, bitagenyijwe ko tariki ya mbere Kanama uyu mwaka ikirere cy'u Rwanda kizongera kwakira ingendo mpuzamahanga. RBC ivuga ko u Rwanda rwiteguye mu buryo buhagije bujyanye no kugenzura uje cyangwa usohotse mu gihugu yaba adafite icyorezo.

Ku rundi ruhande ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashyize  u Rwanda mu bihugu 5 ku isi  byahanganye n'icyorezo cya COVID19 ku buryo byatanze umusaruro. Ni mu gihe kandi u Rwanda ruri mu bihugu 15 abaturage babyo bemerewe kuba bakorera ingendo bigize Umuryango w'ibihugu by'i Burayi.


Danton GASIGWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage