AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Ku nshuro ya Mbere Youthconnekt Africa Summit igiye kubera hanze y’u Rwanda

Yanditswe Oct, 18 2021 17:22 PM | 60,752 Views



Inama mpuzamahanga y'urubyiruko izwi nka Youthconnekt Africa Summit ku nshuro yayo ya mbere igiye kubera hanze y’u Rwanda, aho igihugu cya Ghana aricyo kizayakira. Biteganyijwe ko iyi nama izaba hagati ya tariki 20 na 22 uku kwezi.

Ibi bibaye nyuma y’ubusabe bw’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame mu nama yabereye i Kigali mu 2019 aho urubyiruko rusaga 12,000 aribo biyandikishije kuyitabira.

Iyi nama yabimburiwe n’urugendo shuri aho urubyiruko rwashyizwe mu byiciro 4, harimo ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubugeni n’ubukorikori, ubuhinzi no gutunganya ibubukomokaho ndetse n’ubukerarugendo.

Inama izamara iminsi 2 ifite intego yo kugira Afurika idakeneye inkunga ndetse no kugaragariza urubyiruko amahirwe ari mu masezerano y'isoko rusange ibihugu byasinye.

Zimwe mu ntego z’iyi nama mpuzamahanga harimo kuganira ku buryo urubyiruko rwarushaho kwihangira imirimo mu buhinzi, Ikoranabuhanga, ubukerarugendo no kurukangurira kubyaza umusaruro impano zarwo, ndetse no kurushishikariza kugira uruhare mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Accra digital centre, David Antwi Ofori, avuga ko kuba urubyiruko ruturutse mu bihugu 24 bahurijwe muri Ghana ari amahirwe kuko ibibazo by’Africa bireba uyu mugabane cyane abakiri bato iyi nama ikaba ari umanywa wo gutoza abakiri bato kudahora bategereje akimuhana.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imishinga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Patient Ndizeye avuga ko uru rugendo shuri ruzafasha urubyiruko kumenyekanisha ibyo bakora kuri bagenzi babo.

Mu 2012 nibwo perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro inama y'urubyiruko izwi nka Youth Connekt, nyuma y’imyaka 5 iza kwaguka igera no mu bindi bihugu uyu munsi bimaze kuba 24.

Gahunda ya youthconnekt imaze guhanga imirimo ibihumbi 20.000 mu gihe urubyiruko rurenga miliyoni 4 rwatojwe kuba abaturage beza.

Youthconnekt Africa summit ifite intego yo guhuza, gufasha no kugera ku rubyiruko rugera kuri miliyoni 226 rwo muri Afurica mu kugera ku isoko no kumenya amakuru ku mahirwe bafite mu isoko rusange rya Afurica ryashyiriweho umukono mu Rwanda aho ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati ya Afurika busanzwe buri kuri 16% bukazikuba 2 muri 2035.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Sb1yJbfZlbk" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Andrew Kareba



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize