AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Ku nshuro ya mbere Kabuga yitabye urukiko i La Haye mu Buholandi

Yanditswe Nov, 11 2020 14:53 PM | 73,830 Views



Ku nshuro ya mbere Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yitabye urukiko asomerwa inyandiko ikubiyemo ibyaha akurikiranyweho maze byose arabihakana.

Ni urubanza rwatangiye saa munani z’amanywa ku isaha y’i Lahe, ni ukuvuga saa cyenda ku isaha y’i Kigali, mu cyumba cy’iburanisha cy'urwego mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n'inkiko mpuzamahanga  IRMCT, ku Ishami ryayo ry’i La Haye mu Buholandi.

Mu cyumba cyaberagamo iburanisha, KABUGA yagaragaye yicaye mu kagare ndetse yambaye costume y’umukara, umupira w’umukara inyuma y’ishati y’ibara risa n’umweru na karuvate y’umukara n’umweru ndetse n’agapfukamunwa.

Me Emmanuel Altit ukuriye itsinda ry’abunganira KABUGA yabwiye Perezida w’inteko iburanisha ko umukiliya we afite intege nke z’umubiri kubera uburwayi bityo ko atabasha kumwumva mu buryo bworoshye, cyakora nyuma yo gukemura ibibazo bya tekiniki KABUGA n’umwunganira mu mategeko Me Altit bemera ko noneho uregwa arimo kumva neza ibivugirwa mu rukiko.

Ibyaha KABUGA aregwa bishingiye ku kuba kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994, yari Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu, mu gihe ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego byakorwaga yari na Perezida wa Komite yashinze ikanatangiza Radiyo RTLM.

Urukiko rwabanje kubaza uruhande rw’uregwa niba rwarabonye inyandiko ikubiyemo ibyo aregwa maze Me Emmanuel Altit ukuriye itsinda ry’abunganira KABUGA yemerera urukiko ko umukiriya we yayibonye ku gihe ariko agaragaza ko kubera intege nke, atigeze asoma iyo nyadiko asaba urukiko ko rwayimusomera.

Ni inyandiko ikubiyemo ibyaha 7 ari byo jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Muri iyi nyandiko bisobanurwa ko ububasha KABUGA yari afite bwatumaga abanyamakuru bose ba RTLM bagomba kubahiriza amategeko ye, bakora ibiganiro yari azi neza ko biri mu mugambi w’ibyaha aryozwa.

Tariki ya 10 Gashyantare 1994 KABUGA Felicien we ubwe ngo yavuze ko umututsi ari umwanzi bishimangira ko mbere ya tariki 6 Mata muri uwo mwaka yarangwaga n’ibitekerezo byo kwanga abatutsi no gushaka kubakorera jenoside.

Mu bihe no mu buryo butandukanye kandi, KABUGA ngo yatanze amabwiriza n’amategeko ku banyamakuru ba RTLM kugira ngo barange aho abo babonaga nk’abatutsi bari bihishe, agura intwaro, atanga imodoka zo gutwara interahamwe zigiye mu bikorwa bya jenoside, akoresha inama zitandukanye zishishikariza gukora jenoside, atanga amafaranga ndetse anashishikariza interahamwe zirimo izo ku Gisenyi na Kimironko kwica abatutsi mu bice birimo ku Gisenyi, ku Kibuye ku misozi irimo Bisesero n’ahandi.

Nyuma yo gusoma iyi nyandiko Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko burimo kuyihindura buvuga ko bukisuganya ngo butange inyandiko nshya. Bwavuze ko iyasomwe uyu munsi yahinduwe muri 2011 buvuga ko buri mu iperereza kandi ko rigeze ahantu heza.

Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru w’urwego rwasigayeho ngo rurangize imirimo yasizwe n'inkiko mpuzamahanga zirimo TPIR ari nawe wari uhagarariye uruhande rw’ubushinjacyaha yavuze ko tariki 15/01/2021 buzaba bwahaye urukiko inyandiko y’ibirego nshya, ariko bugaragaza ko hakenewe amezi 6 yo kwitegura ngo hatangwe ibyangombwa byose kuko habayeho imbogamizi zo guhura n’abatangabuhamya bose ndetse n’amikoro adahagije.

Icyakora uruhande rw’uregwa rwasabye ko mu bikorwa byose hakwitabwa k’ubuzima bw’uregwa ndetse Me Emmanuel Altit ukuriye itsinda ry’abunganira KABUGA agaragaza icyifuzo cy’uko uwo yunganira yarekurwa akaburanishwa adafunze, ibintu urukiko rwavuze ko ruzafataho icyemezo igihe kigeze.  Perezida w’inteko iburanisha yasabye ko inyandiko y’ibirego yagabanywa ikaba ntoya, asaba buri ruhande kwihutisha ibyo rugomba gukora kuko uru rubanza rugomba kwihutishwa rukarangira.

Urubanza rwa Kabuga ruzaburanishwa n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy (Perezida), Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira