AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuba muri Kamena moto, amagare n'ingendo zihuza intara n'umujyi bizasubukurwa bivuze iki?

Yanditswe May, 20 2020 08:58 AM | 47,843 Views



Abakurikiranira hafi icyorezo cya COVID19 basanga u Rwanda rwinjiye mu cyiciro cya 3 cy'ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID19, aho kuva tariki ya mbere Kamena moto n'amagare byongera gutwara abagenzi ndetse urujya n'uruza hagati y'intara n'Umujyi wa Kigali rugasubukurwa.

Ni ibintu bifatwa nk'ikimenyetso kiganisha ku ntsinzi ishimangira icyizere cyiri hagati y'abayobozi n'abayoborwa ngo kuko ari cyo cyatumye ingamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo zitanga umusaruro.

Karegeya Marie Louise ni umukobwa usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali. Gusa kimwe na bagenzi be b'abamotari, amezi 2 arirenze Karegeta moto akoresha muri ako kazi iparitse mu rugo kubera amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID19. 

Cyakora kuva tariki ya mbere z'ukwezi gutaha kwa Kamena, moto zemerewe gusubukura imirimo yo gutwara abantu, nkuko byemejwe n'inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere. Kuri Karegeya, ngo iyi ni inkuru yatumye amarangamutima ye azamuka ibintu ahuriyeho na mugenzi we Maragahinda Jean Donatien.

Karegeya yagize ati "Nahise numva ari ikintu gitunguranye kandi gitangaje, numva umunezero ubaye mwinshi muri njye; nkavuga nti ese ubu ninjya mu kazi nzaherahe he, nzaparika hehe, ni he nzakura umugenzi wa mbere!"

Na ho Maragahinda ati "Twabyakiriye neza twishimye kuko tuzongera kujya mu kazi kuri iriya tariki ya mbere y'ukwezi kwa 6, twabyakiriye neza n'imiryango yishimye."

Bavuga ko igihe gisigaye kugira ngo abamotari basubukure imirimo yabo yo gutwara abagenzi kuri moto bagiye kugikoresha bashaka ibyangobwa basabwa, gusa nanone ngo ntibizaborohera kubera ikibazo cy'amikoro.

Karegeya ati "Ikimpangayikishije kurusha ibindi ni assurence ya moto. Yarangiye mu kwa kane tariki 12."

Maragahinda ati "Ntabwo biri bworohe cyane bitewe n'uburyo moto zipfa. Kuko uburyo twari twarabashije kwizigamira bwagiye burangira. Bikaba bigoye kuko ushobora kugera mu muhanda ipine igaturika, moteri igapfa."

Perezida w'impuzamashyirahamwe y'abamotari mu Rwanda Daniel Ngarambe, avuga ko koperative ziteguye gufatanya n'abanyamuryango bazo mu gushakira umuti ibibazo abamotari bafite ariko bakazasubira mu muhanda bafite ibyangombwa byuzuye.

Yagize ati "Ku bijyanye na assurence turimo kuvugana na za banki ashobora kuzaguriza abamotari badafite assurence bakajya bakora bishyura buke buke. N'amakoperative afite ubwizigame na yo turi kuyasaba ko agomba kuguriza abamotari. Ikindi twanishimiye ni uko ikigo cy'imisoro cyakuyeho uyu musoro w'igihe tumaze iminsi tudakora. Ibyo byose twarabyishimiye, mu by'ukuri uburyo Leta yadufashije natwe twiteguye ko n'ibindi dusabwa tugomba kureba uburyo dufasha abamotari bakabikemura."

Uretse moto n'amagare kandi, imodoka zitwara abantu n'ibintu hagati mu buryo bwa rusange nazo zizasubukura ingendo zihuza intara n'umujyi wa Kigali, ibintu byakiriwe neza n'abaturage mu ngeri zose.

Biziyaremye Jean D'Amour ati "Ndi umwe mu bantu batashoboye kujya mu ntara, ni ho umuryango wanjye uri. Icyo kintu rwose nacyakiriye neza cyane kuko nanjye kuva kuri iyo tariki ya 01/06 nzashobora kubonana n'umuryango wanjye."

Na ho Mbarushimana Jean Bosco ati "Icyanshimishije ni uko kubera akazi gakorwa muri uyu mujyi wa Kigali kaba gasaba urujya n'uruza cyane. Abo mu ntara bafite ibintu byinshi baza kurangura inaha ndetse natwe tuba dukeneye ko baza kugirango serivisi zibashe kugira icyo zigeraho. Ubwo rero njye byanshimishije cyane."

Munganyinka Immaculée ati "Hari nk'abantu bakoraga mu ntara bari basigaye babura uko bajya mu mirimo yabo. Ariko ubwo bazaba bafunguye abantu bose bazajya bajya mu ngendo zabo kandi tugakomeza no kwirinda."

Guverinoma y'u Rwanda ifashe iki cyemezo mu gihe ikicyorezo kitararangira burundu, ibintu biteye impungenge kuri bamwe. Gusa mu mboni za Vital Karangwa, inararibonye mu itangazamakuru unakurikiranira hafi iby'iki cyorezo, ngo intambwe izaterwa kuva tariki ya mbere z'ukwezi gutaha kwa Kamena ntisubira inyuma, ngo kuko ibyagezweho muri aya mezi 2 ari ikimenyetso cy'icyizere gihamye hagati y'ubuyobozi n'abayoborwa.

Ati "Impungenge zaba igihe abaturage biraye bagahagarika ingamba zo gukomeza kwirinda iyi koronavirusi. Ariko nkurikije ubukangurambaga leta n'izindi nzego zibishinzwe ziri gushyira muri iki gikorwa, ukareba uburyo abaturage nabo buri munsi nta mpungenge biteye kuko n'uko kwirara ntabwo ubuyobozi bwakwemera ko kubaho kubera ubukangurambaga buhari. Urugero naguha uyu munsi nabirebaga nkaseka: Ukareba umujyi wose nta muntu utambaye agapfukamunwa kandi nta mupolisi umuri iruhande, nta dasso ahubwo barabizi."

Guverinoma y'u Rwanda kandi yatangaje ibyemezo birimo gukomeza koroshya zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19 hamaze gufatwa ibipimo bisaga ibihumbi 50 mu gihugu hose. Kugeza ubu mu Rwanda ubwandu buracyari munsi ya 1% kandi umubare w'abakize iki cyorezo uraruta uw'abakitabwaho n'abaganga mu gihe nta n'umwe kiravutsa ubuzima.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage