AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuba urwahoze ari urukiko mu Ruhengeri ari urwibutso rwa Jenoside hari amasomo bikwiye gusiga- Dr Nteziryayo

Yanditswe Apr, 15 2022 20:48 PM | 38,607 Views



Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yatangaje ko ku isi nta ngoro n'imwe y’ubutabera yigeze ikorerwamo ubwicanyi, bityo kuba urwahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rugizwe urwibutso rwa Jenoside hari amasomo y’ingenzi bikwiye gusiga.

Yavuze kandi ko kuba mu mateka y’isi icyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri ruhindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakagombye kuba barahaboneye ubutabera, bikwiye gutanga isomo ryo guca umuco wo kudahana kuko ariwo woretse imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ibi yabitangaje ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri y’abarenga 800 bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri ubu ni Umujyi wa Musanze, n'abari batururutse muri Superefegitura ya Busengo mu karere ka Gakenke bahunze ubwicanyi bakorerwaga. 

Abo bakusanyirijwe mu rukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri babwirwa ko bari bucungirwe umutekano, cyangwa bagahungishirizwa muri Zaire ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko birangira bishwe.

Nyuma gato y'uko Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA, rwakomeje gutangirwamo ubutabera, ariko abafite ababo biciwe muri urwo rukiko bavuga ko byabashenguraga cyane none kuba rugizwe urwibutso babyakiriye neza.

Mu buhamya bw’abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro, bavuze ko iyo hatabaho ubwitange bw'ingabo zahoze ari iza RPA zabarokoye nta n’umwe wari kurokoka.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse ku mwihariko w'icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko benshi mu bategetsi bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bahavukaga ari nayo mpamvu Abatutsi batotejwe kugera kera, bakanicwa. 

Yijeje ko aya mateka azakomeza kubungabungwa.

Abaturage bongeye gusabwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ku rwibutso rushya rwa Musanze, biteganyijwe ko hazakurikiraho icyiciro cya kabiri cyo gushyiramo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.


Mbarushimana Pio




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage