Yanditswe Apr, 15 2022 20:48 PM | 38,607 Views
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yatangaje ko ku isi nta ngoro n'imwe y’ubutabera yigeze ikorerwamo ubwicanyi, bityo kuba urwahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rugizwe urwibutso rwa Jenoside hari amasomo y’ingenzi bikwiye gusiga.
Yavuze kandi ko kuba mu mateka y’isi icyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri ruhindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakagombye kuba barahaboneye ubutabera, bikwiye gutanga isomo ryo guca umuco wo kudahana kuko ariwo woretse imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ibi yabitangaje ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri y’abarenga 800 bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri ubu ni Umujyi wa Musanze, n'abari batururutse muri Superefegitura ya Busengo mu karere ka Gakenke bahunze ubwicanyi bakorerwaga.
Abo bakusanyirijwe mu rukiko rw'ubujurire rwa
Ruhengeri babwirwa ko bari bucungirwe umutekano, cyangwa bagahungishirizwa muri
Zaire ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko birangira bishwe.
Nyuma gato y'uko Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA, rwakomeje gutangirwamo ubutabera, ariko abafite ababo biciwe muri urwo rukiko bavuga ko byabashenguraga cyane none kuba rugizwe urwibutso babyakiriye neza.
Mu
buhamya bw’abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro, bavuze ko iyo hatabaho
ubwitange bw'ingabo zahoze ari iza RPA zabarokoye nta n’umwe wari kurokoka.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse ku mwihariko w'icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko benshi mu bategetsi bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bahavukaga ari nayo mpamvu Abatutsi batotejwe kugera kera, bakanicwa.
Yijeje ko aya mateka azakomeza kubungabungwa.
Abaturage bongeye gusabwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ku rwibutso rushya rwa Musanze, biteganyijwe ko hazakurikiraho icyiciro cya kabiri cyo gushyiramo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.
Mbarushimana Pio
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru