AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kubona amakuru byavuye kuri 69.6% mu 2016 bigera kuri 72.4% mu 2018--RGB

Yanditswe Nov, 07 2018 22:20 PM | 12,383 Views



Kuri uyu munsi nyafurika w’itangazamakuru, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwamuritse ubushakashatsi ku ishusho y’itangazamakuru mu gihugu, ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cyo kubona amakuru cyavuye kuri 69.6%  muri 2016 kikagera kuri 72.4% mu 2018.

Gushyira ahagaragara ishusho y’uko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze ni kimwe mu byaranze kwizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’urwego rw’imiyoborere RGB,bugaragaza ko abaturage bafitiye icyizere itangazamakuru  ryo mu Rwanda ku gipimo cya 75.3%.

Iki gipimo hamwe n’ikijyanye n’uburyo bwo kugera ku makuru cyavuye kuri 69.6% kikaba kigeze kuri 72.4% nyuma y’imyaka ibiri, ni bimwe mu biteye ishama abakora umwuga w’itangazamakuru nubwo bavuga ko ntabyera ngo de. Jean Pierre Kayitare, ati "Ubona ko ibyakozwe ari byinshi kuko usanga itangazamakuru risigaye ryegera abaturage hariya hasi, ugasanga baravuga ibibazo byabo kandi bigahita bicyemuka. gusa ntiwavuga ko byose byacyemutse kubera ko hari abayobozi batarumva umumaro w'itangazamakuru ugasanga igihe baguhera amakuru kiba cyarenze.''

RGB igaragaza ko amategeko yorohereza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, bwamanutse buva kuri 82.1% muri 2016 bugera kuri 81.3% muri 2018.

Iyi raporo inagaragaza uburyo abanyamakuru bakurikiza amahame agenga umwuga wabo ndetse n’andi mategeko agenga itangazamakuru bwasubiye inyuma buva kuri 71.4 mu 2016 bugera kuri 64.2% mu 2018 ni nako kandi ingingo ijyanye no gufata itangazamakuru nk’urubuga rwo guteza imbere Demokarasi, byasubiye inyuma bigera kuri 74.9% bivuye kuri 75.7%.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye asanga itangazamakuru rifite uruhare runini mu kugeza afurika aho igana. Ati, ''Gutangaza inkuru nyazo zivuga kuri afurika ni ingenzi cyane mu mpinduka twifuriza umugabane wacu. abaturage nabo bafite umwanya munini muri uru rugendo afurika ifite. gutanga amakuru ni ingenzi cyane mu gutuma ijwi rya rubanda ryumvikana no kubaza abayobozi inshingano zabo.''

Iyi raporo ya RGB igaragaza ko ibitangazamakuru byinshi mu byo bitangaza bifite ubushobozi bw’imari ihagije, bishyirwaho kandi bicungwa mu mucyo byavuye kuri 62.2% mu 2016 bigera kuri 66.2% mu 2018.

Guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, kongera ubushobozi no gushyigikira imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru byari kuri 59.4% mu 2016 birazamuka bigera kuri 68.4% mu 2018.

Ibikorwa remezo biteza imbere itangazamakuru ryigenga, byavuye kuri 71% mu 2016 bigera kuri 72.4% mu 2018.

Abaturage bagerwaho n’Ibitangazamakuru n’uko babona amakuru, ibi byarazamutse biva kuri 65.8% byariho mu 2016 bigera kuri 76.4% mu 2018. Muri rusange RGB igaragaza ko iterambere ry’itangazamakuru ryazamutse riva kuri 69.6% ryariho mu 2016 rikaba rigeze kuri 72.4% mu 2018.

Mu gukora ubu bushakashatsi habajijwe abantu barenga ibihumbi 11, barimo abaturage, abanyamakuru, abikorera n'imiryango itegamiye kuri Leta.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama