Yanditswe Sep, 14 2022 20:13 PM | 169,488 Views
Bamwe mu batwara
ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali barasaba ubuyobozi bw'uyu mujyi, kwihutisha ikorwa ry'imihanda yadindiye kandi yari yitezweho kugabanya ikibazo
cy'umuvundo w'imodoka gikunze kugaragara mu bice bitandukanye by'Umujyi wa
Kigali.
Ikibazo cy'umubyigano w'imodoka mu Mujyi wa
Kigali gikunze kugaragara mu mihanda iva muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo yerekeza mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali no mu ntara, n'ahandi
hantu hatandukanye hahurira imodoka ziva cyangwa zigana mu byerekezo
bitandukanye.
Hari imihanda imaze igihe ishyizwe mu igenamigambi ry'Umujyi wa Kigali, abaturage bavuga ko yagabanya cyane iki kibazo ariko ngo babona imirimo yo kuyikora isa n'iyadindiye mu gihe umubare w'ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange n'iby'abantu kugiti cyabo ukomeje kwiyongera muri uyu mujyi wa Kigali
Uwitwa Nsabimana Theogene yagize ati ''Kuba uyu muhanda uva mu izindiro ugana mu Masizi ugakomeza aho bita mu Birembo udakoze ni igihombo ku bantu, kubera ko abaturuka za Musave n'abaturuka aho bita kwa ba Sekimondo bose bakoresha uriya muhanda wonyine, bigatuma kugera Kimironko hariya imbere ya Gare no ku gisimenti kwa Lando hose haba ambutiyaje bitewe n'uko ubundi bagaciye muri uyunguyu ariko barawutinya bose kubera ko dakoze."
Mu biganiro ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buherutse kugirana na komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo w'igihugu, bwavuze ko gutinda gukora iyi mihanda byatewe n'impamvu zitandukanye, ariko ngo mu minsi ya vuba baratangira kuyikora.
Ku rundi ruhande hari imihanda yatangiye gukorwa hagamijwe kugabanya ubucucike bw'imodoka mu mihanda ya Kigali, harimo uturuka hafi y'icyiraro cya Nyabugogo werekeza mu bice bya Norvege, Mont Kigali na Nyamirambo.
Abawukoresha bavuga ko byabakemuriye ikibazo cyo gutinda mu mihanda.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko uyu mwaka w'ingengo y'imari uzarangira imihanda y'ingenzi ikenewe cyane muri uyu mujyi yaramaze gukorwa cyangwa igeze ku kigero gishimishije.
Jean Paul MANIRAHO
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru