AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kugarura umutungo wa Leta wanyerejwe bigeze he?

Yanditswe Oct, 31 2022 21:01 PM | 173,053 Views



Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane ishami ry'u Rwanda urasaba Leta gushyiraho uburyo abakurikiranweho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w'igihugu batahabwa serivisi runaka kugira ngo bagire ubushake bwo gusubiza vuba imitungo yanyerejwe.

Urwego rw'Umuvunyi ruvuga ko asaga miliyari 10 amaze kugaruzwa, ibigaragaza intambwe ikomeje guterwa mu kugaruza umutungo w'Igihugu.

Abaturage mu ngeri zitandukanye bagaragaza ububi bwa ruswa by'umwihariko ku ngaruka iki cyaha kigira ku bikorwa rusange igihugu kiba giteganya gukora, bityo bakaba basanga abaguye muri iki cyaha bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Imibare yerekana ko mu myaka 3 ishize hagarujwe miliyari 10.6 muri miliyari 16.3 z'amafranga y'u RWanda yagombaga kugaruzwa, hanagaruzwa kandi ibihumbi 14.743  muri miliyoni 3.5 z'amadolari; naho ama Euro ibihumbi 3.729 niyo yagarujwe mu gihe habarurwa ibihumbi 603.050 by'ama-Euro.

aya yose akaba ari abarwa muri ruswa ndetse no kunyereza umutungo. 

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine ashimangira ko hakomeje guterwa intambwe mu kugaruza umutungo w'igihugu ariko ngo bikwiye guhera ku kurwanya imitangire ya service itanoze kuko ari ho ruswa ituruka.

Yagize ati "Ingufu zigomba gushyirwa mu kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo, kumenya amategeko n'imitangire ya service kuko iyo service itanzwe nabi niyo ntandaro ya ruswa; nanone ingufu zigashyirwa mu kugaruza umutungo."

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bugaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na kamena 2022 hakiriwe amadosiye y’ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’Igihugu ibihumbi 2,321 akurikiranywemo abantu 3,275.  Ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo (Bribery)  hakiriwe dosiye 300, hakorwamo 296 (98%), ubushinjacyaha bwatsinze izi manza ku gipimo cya 80%.

Umuyobozi mukuru w'ishami rishinzwe imanza za Leta muri Ministeri y'Ybutabera, Speciose Kabibi avuga ko nubwo hari abandikisha imitungo banyereje ku bandi bantu ngo amategeko akomeza kubahirizwa ku nyungu zo kugaruza umutungo w'igihugu cyane ko ruswa ari icyaha kidasaza.

"Niba umuntu yibye wenda miliyari agafungwa imyaka 20, iyo mafranga atagarujwe cg ngo afatirwe nta cyamubuza gukora business muri ya mafranga kuko yayashyira muri campany ze cg akayaha undi akayacuruza ugasanga aracururiza muri gereza. Itegeko rigamije guhana kiriya cyaha kandi nta n'indonke ukwiye kubona mu cyaha."

Mu mwaka wa 2021 havuguruwe itegeko ryo muri 2015 rigenga igaruza ry'umutungo ufitanye isano n'icyaha harimo ruswa, akarengane no kunyereza umutungo by'igihugu.

Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane ishami ry'u RWanda, Ingabire Marie Immaculee asanga hakwiye gushyirwaho uburyo bukumira uwahamwe n'icyaha cya ruswa nkunyereza umutungo kuba yabona serivisi zikenerwa kenshi.

Ati "Ubundi leta yari ikwiye gushyiraho software nk'iriya ya RRA. Kuko kugirango uyambure ubwo nawe uba wifunze mu bintu byose. Nta service n'imwe uzajya gushaka muri iki gihugu ngo uyibone ufite ideni rya RRA. Leta nayo nikwo ikwiye kubikora kuri bariya uwo muntu akamenyekana: dukenera passport, irangamuntu, kugura imitungo no kuyigurisha, dufite amakonti muri bank...ibyo byose niho leta yakadutegeye."

Urwego ngishwanama rwo kurwanya ruswa mu muryango wa Afrika yunze ubumwe(AUABC), rugira inama ibihugu binyamuryango gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa kugira uyu mugabane ugere ku ntego wihaye z'iterambere kugeza mu mwaka wa 2063; mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwari ku mwanya wa 111 n'amanota 2.8% mu kurwanya ruswa, rukagera ku mwana wa 52 n'amanota 53% mu mwaka wa 2021.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama