AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Kumenyera kubana na COVID19 ni ikintu gishoboka?

Yanditswe Jun, 19 2020 09:13 AM | 80,202 Views



Kubera ko nta gihe kizwi icyorezo cya COVID19 kizashirira mu Isi, impuguke mu ndwara z'ibyorezo zirasaba buri wese gukaza umurego mu kwirinda ikwirakwira ryacyo bakamenyera kubana na cyo kugira ngo kitazaba intandaro yo gukenesha imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Amezi asaga 6 arirenze Isi ihanganye n'icyorezo cya COVID19, amezi 3 arashize mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w'iki cyorezo.

Gahunda ya Guma mu rugo ni imwe mu zikomeye zafashwe mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira, by’umwihariko mu Rwanda iyi gahunda ikaba yaramaze ukwezi kurenga. Iyo habaye ubwiyongere bw’imibare y’abanduye bashya, abaturage bahangayikishwa n’uko ingamba nk’izi zakongera gufatwa.

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi bavuga ko nubwo kurinda ubuzima ari cyo cya mbere, ngo ingamba zikwiye gufatwa hazirikanwa ku mibereho y’abaturage n'ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Kugeza ubu ariko nta n'umwe uramenya igihe koronavirusi izashirira ku Isi, nk’uko biherutse gutangazwa na Dr. Michael Ryan, Umuyobozi nshingwabikorwa mu ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Ati « Iyi virusi ishobora kuzaba twibanire ku batuye Isi ntigire aho ijya. HIV/VIH ntiyigeze igenda ariko twashatse uko yavurwa, ingamba zo kuyirinda zijyaho kandi ntabwo abantu bagifite ubwoba bwayo nka mbere kuko abayanduye babasha kubaho neza kandi igihe kirekire. Gusa ibi simbivugira kugereranya izi virusi zombi ariko ni ingenzi ko tubwizanya ukuri kuko nta n'umwe muri twe uzi igihe koronavirusi izashirira ku Isi. » 

Aha ni na ho abahanga mu bukungu bahera, nabo bagasaba ubushishozi mu ifatwa ry'ibyemezo bijyanye no guhangana n'iki cyorezo, nk’uko umuyobozi w'ihuriro ry'abashakashatsi ku bukungu, EPRN, Seth Kwizera abigarukaho.

Ati “ Muri make lockdown ifite ikiguzi (cost) ku gihugu ariko ikagira n'ikiguzi ku muntu ku giti cye, kuko iyo umuntu ari muri guma mu rugo byanga bikunda hari ibyo akenera kandi ntacyo yinjije. Icyo gihe rero urebye ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu ibizasohoka, ibisabwa n'ama depenses agenda mu gihe cya lockdown ntabwo wayagereranya no kuba igihugu cyashyiraho controle y'iyi ndwara noneho ahubwo imirimo igakomeza, igihugu aho gikura haba muri ya misoro haba mu bikorera n'abantu aho bakura mu kuba bakoze bakabona ahubwo ubushobozi bwo kurushaho kurwanya iki kibazo.”

Ikirushaho gukomeza ikibazo cya koronavirusi, ni ukuba kugeza magingo aya itarabonerwa umuti cg urukingo. Gusa kuri Dr. Eliazar Ndabarora, impuguke mu ndwara z'ibyorezo, ngo kubana n'iki cyorezo birashoboka mu gihe ugifiteho amakuru atuma umenya uko wirinda.

Yagize ati “Kumenya amakuru nicyo cya mbere hanyuma aho biri ngombwa ko bajya muri gahunda ya guma mu rugo ikabaho ariko twese muri rusange n'abadafite iyo gahunda ya guma mu rugo bagakomeza gushyira mu bikorwa ingamba rusange: Kugira isuku, guhana intera n'agapfukamunwa. Ntabwo twagira igihunga kubera igitutu icyorezo kidushyizeho kuko ushobora gufata ibyemezo birimo kwikanga cyane ariko gupima birafasha.”

Uyu muganga yunzemo ati “Ni ukuvuga ngo rero harimo gushyira ku munzani ukavuga ngo niba gitinze ndabyitwaramo gutya: hari hamwe ibintu bitaramera neza byaba ngombwa gufata ingamba zikomeye, hari n'ahandi twakoroshya kugirango nanone n'ubuzima busanzwe bukomeze abantu bashobore kugira imibereho isanzwe bakore imirimo ibatunga.”

Ugendeye ku mibare itangazwa umunsi ku wundi ku banduye, abakize n'ibipimo bimaze gufatwa, usaga mu Rwanda ubwandu buri ku gipimo cya 0.6%, mu gihe abakira basaga 98%. Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu basaga 630 banduye koronavirusi muri bo abagera kuri 350 barakize, naho 2 bahitanywe n’iki cyorezo. Ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwazamutse cyane nyuma yo gusubukura urujya n'uruza hagati y'intara n'umujyi wa Kigali ndetse abamotari bakongera gutwara abagenzi. Abanduye koronavirusi bavuye kuri 384 bagera kuri 639, mu minsi 15 yakurikiye ibyo byemezo byombi bivuze ko habonetse abarwayi bashya barenga 250, harimo n’abakoze ingendo zambuka imipaka.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira