AGEZWEHO

  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...
  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...

Kumva ko wafungura hoteli yawe ukakira umubare urenze uwemewe ntibyemewe-CP Kabera

Yanditswe May, 09 2021 18:20 PM | 46,814 Views



Polisi y'u Rwanda yavuze ko abaturage bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko iki cyorezo kigihari kandi gikomeje gukwirakwira hirya no hino mu gihugu.

Ibi byatangajwe mu gihe hirya no hino mu turere hakomeje kugaragara abasengera mu ngo n'abahindura za resitora utubari.

Hotel Urumuri ikorera mu Mujyi wa Gicumbi ni imwe mu zarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, ubwo yakiraga abantu bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali.

Inzego z'umutekano zasanze abahiyakiriye bahavuye, zita muri yombi ushinzwe imicungire y'iyo Hotel, Nsekuye Patrick.

Aho afungiye kuri station ya police ya Gicumbi, avuga ko birengagije nkana ibijyanye n'amabwiriza yo kwirinda covid 19 kandi babona ko ari ikibazo:

Yagize ati ''Habayeho kurenga ku mabwiriza ya covid 19, ubwo umukozi wacu yari yakoze ubukwe bubera i Kigali, abantu baraza bararya baragenda, nyuma polisi iza kutubaza turayisobanurira.”

Nsekuye agira inama abarenga ku mabwiriza y'ubwirinzi kuko bishobora kugira ingaruka kuri buri wese:

Mu karere ka Musanze na ho hafatiwe abahinduye za resitora utubari, abandi bahanywera, mu gihe hari n'abari mu nama z'ibimina.

Aba na bo bemera ko birengagije nkana amabwiriza yo kwirinda covid 19,  bakaburira buri wese kureka imyitwarire nk'iyo:

Mu byumweru bibiri bishize, mu karere ka Musanze hamaze gufungwa amahoteri ane na resitora eshanu.

Mu karere ka Karongi na ho tariki 6 Gicurasi uyu mwaka, hafatiwe abantu bagera kuri 60 bari mu rugo rw'umuntu basenga, muri abo nyuma yo kwipimisha icyorezo cya Covid-19, hagaragayemo abagera ku 8 banduye.

Guverineri w'Intara y'i Burengerazuba, Habitegeko François yibutsa abaturage ko icyorezo cya covid 19 ntaho cyagiye, ko uburyo bwo kugikumira ari ukubahiriza amabwiriza:

Agira ati ''Ndasaba abaturage ko bakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya iki cyorezo kuko inkingo zitaragera kuri bose. Mu gihe tukibona abarenga ku mabwiriza, ndabibutsa ko iki cyorezo kigihari, guhindura imyitwarire tukubahiriza amabwiriza yashyizweho niyo nzira yonyine yadufasha kugihashya.”

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibutsa ibyo abatanga serivisi ndetse n'abasenga bagomba kwitwararika, ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose yashyizeho.

Ati ''Kumva ko wafungura hoteli yawe ukakira umubare urenze uwemewe ntabwo byemewe, resitora kuba wayihindura akabari ntabwo byemewe. Iyo bavuze ko resitora zakira 50% igihe gishize zarakiraga 30% by'ubushobozi bwazo, ntabwo bivuze ko muzihindura utubari, iyo bavuze ko insengero zakira 50% by'abajya gusenga, ntabwo bivuze ko ingo z'abantu zihindurwa insengero.''

Muri turere twa Karongi na Gicumbi hakigaragara iyi myitwarire, ni tumwe mu dusigaranye Imirenge yashyizwe muri gahunga ya guma mu rugo n'inama y'abaminisitiri iheruka.


John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu