Yanditswe Jan, 24 2023 20:58 PM | 5,573 Views
Hari abahuye n’uburwayi bw’imidido bavuga ko
inzego z’ubuzima, zikwiriye kongera ubukangurambaga mu baturage bugamije
kwimakaza isukuru y’amaguru kugira ngo iyi ndwara kimwe n’izindi ziri mu cyiciro
nk’amavunja n’imyate zicike burundu.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kuri ubu habarurwa abantu basaga ibihumbi 6000 barwaye imidido.
Igice cy’Amajyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Rwanda nicyo cyibasiwe cyane n’uburwayi bw’imidido bufata ibirenge.
Uretse imitere y’ubutaka bwaho abahatuye benshi batunzwe n’ubuhinzi ngo ubu burwayi buterwa n’isuku nke ituruka ku kuba abantu bahingura ntibakarabe ndetse ntibanambare inkweto.
Abahuye n’uburwayi nk’ubu bahamya ko muri iki gice abaturage batarakangukira kwita ku isuku ya nyuma y’uko bavuye mu mirima ku buryo hari bamwe bakigaragaraho ubu burwayi kimwe n’ubundi nk’amavunja n’imyate biri mu kiciro kimwe bagasaba ko ubukangurambaga bwakongerwa.
Mu karere ka Musanze, hari umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi bafite indwara nk’izi witwa Heart and sole Africa.
Umukozi w’uyu muryango ushinzwe gahunda, Uwizeyimana Jeanne avuga ko abantu bose bakwiriye kugira makuru ku ndwara y’imidido kuko hari n’aho usanga abayife bagihabwa akato.
Imidido ni indwara iterwa no kumara igihe kinini umuntu agenda mu butaka akinjirwa n’uduce tw’itaka tugafunga inzira z’amazi agatangira kwireka mu mubiri Umushakashatsi mu kigo cy’ubuzima RBC ku ndwara zititaweho, Ladislas Nshimiyimana avuga ko hirya no hino mu gihugu hatangijwe ahantu ho kwita kuri ubu burwayi.
Tuyisenge Adolphe
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru