AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside ni inshingano za buri wese--IMENA Evode

Yanditswe Apr, 14 2016 16:44 PM | 2,732 Views



Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi n’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere Evode IMENA aributsa AbanyaGakenke ko buri wese asabwa guhagurukira ingengabitekerezo mbi ya genocide yashoye imizi muri politiki mbi. Ibi yabitangarije mu murenge wa Kivuruga muri ako karere mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo hazirikanwa inzirakarengane zishwe muri genocide yakorewe Abatutsi. Umuryango Ibuka uhereye ku buhamya bwatanzwe bugaragaza uko hirya no hino Abatutsi bishwe mu 1994 ariko hakaba hari abakiyipfobya basabye ko hafatwa ingamba kandi abagaragaraho ingengabitekerezo yayo bakajya baburanishirizwa aho bakorera ibyo byaha.

Ku rwibutso rwa genocide yakorewe Abatutsi rwa Buranga mu murenge wa Kivuruga rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 902 biciwe hirya no hino mu makomini yari ahegereye. Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deo yagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje kugaragara mu bantu bakuru kandi aribo bagombye kubera ikitegererezo urubyiruko rufite inyota yo kubaho mu Rwanda ruzira amacakubiri. Muri aka karere ahagaragaye abantu 5 baranzwe n’amagambo akomeretsa kandi apfobya genocide.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage