Yanditswe Apr, 14 2016 16:44 PM | 2,732 Views
Umunyamabanga wa Leta
ushinzwe ubucukuzi n’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere Evode
IMENA aributsa AbanyaGakenke ko buri wese asabwa guhagurukira ingengabitekerezo
mbi ya genocide yashoye imizi muri politiki mbi. Ibi yabitangarije mu murenge
wa Kivuruga muri ako karere mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo
hazirikanwa inzirakarengane zishwe muri genocide yakorewe Abatutsi. Umuryango
Ibuka uhereye ku buhamya bwatanzwe bugaragaza uko hirya no hino Abatutsi bishwe
mu 1994 ariko hakaba hari abakiyipfobya basabye ko hafatwa ingamba kandi
abagaragaraho ingengabitekerezo yayo bakajya baburanishirizwa aho bakorera ibyo
byaha.
Ku rwibutso rwa genocide yakorewe Abatutsi rwa Buranga mu murenge wa Kivuruga rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 902 biciwe hirya no hino mu makomini yari ahegereye. Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deo yagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje kugaragara mu bantu bakuru kandi aribo bagombye kubera ikitegererezo urubyiruko rufite inyota yo kubaho mu Rwanda ruzira amacakubiri. Muri aka karere ahagaragaye abantu 5 baranzwe n’amagambo akomeretsa kandi apfobya genocide.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru