AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bavuga ko baruhutse agapfukamunwa: Imbamutima z'abaturage

Yanditswe May, 14 2022 17:04 PM | 75,516 Views



Impuguke mu buzima zagaragaje ko ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19 ari umusaruro urimo gufasha guverinoma gufata ibyemezo bigamije kurushaho koroshya ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ubu ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa.

Mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, abantu ni benshi cyane banyuranamo bajya muri gahunda zabo zitandukanye. Bamwe bambaye udupfukamunwa, abandi ntibatwambaye.

Sheih Maniriho Ismael  utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko kwirinda COVID19 akibikomeje. Yakomeje kwambara agapfukamunwa n'ubwo ubu nta tegeko rihana utakambaye.

Ati "Njyewe ndacyakambaye kubera ko nkirinze ku buryo bwanjye bwihariye ariko n'ubundi batubwiye ko mu gihe turi ahantu hari abantu benshi kuko nitegura kujya mu nama ni yo mpamvu ngewe nkikambaye abantu turi buze guhura ntabwo nzi niba nta kibazo bafite."

Maniraho Pascal we ati "Njyewe nakambaye kubera ko iki cyorezo nta gahunda kigira, njye ntibiranzamo nzagakuramo ari ubushake bwanjye, ndakamenyereye kuko n'ubundi iyo ngiye kuva mu rugo mba numva hari ikintu nibagiwe ntabwo gashobora kuva mu mufuka."

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y'abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, ni uko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko. Cyokora abantu bagashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Ni icyemezo abaturage bavuga ko ari ingirikamaro.

Uwizeyimana Jimmy na we utuye mu Mujyi wa Kigali ati "Byatubereye byiza cyane kubera ko natwe twakambaraga kubera ko twari twarugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 ubu rero byadushimishije akenshi ya modoka yajyaga inyura mu muhanda ikagufata, ubwo rero twanejejwe n'uko umuntu azajya agenda mu muhanda nta kibazo.

Mudeli Marie Vestine we ati "Njye nkimara kumva ko kavuyeho nanze no kubyemera neza, nabyemeye ari uko nibarije abapolisi, mbabonye bakambaye nti njye mfite ikibazo nti ko abantu bambwiye ngo agapfukamunwa bagakuyeho nti amakuru sinayumvise ariko mbonye mukambaye ngira ubwoba mpita nkambara nti bimeze bite?  Barambwira bati rero nta kibazo ariko uri mu bantu benshi urakambara bati twebwe turi mu kazi ariko wigira ubwoba. Ubwo rero nazamuye amaboko mpa Imana icyubahiro kari karadutesheje umutwe."

Impuguke mu buzima akaba yaranakoranye n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima hano mu Rwanda, Gasherebuka Jean Bosco avuga ko ingamba Leta irimo gufata zirimo no kuba kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ari umusaruro mwiza w'ibyemezo bikwiye Leta yagiye ifata mu guhangana n'iki cyorezo cya Covid-19.

Ati "Iki ni ikimenyetso gikomeye cyane, iyo Leta ifashe icyemezo nka kiriya tuzi akamaro k'agapfukamunwa ukuntu kari kameze ni ukuvuga ko ifite icyizere ko icyo cyorezo gitangiye kugenda kirangira. Ariko ibyo byose kurangira biterwa n'ingamba zafashwe turabizi ko igihugu cyafashe ingamba nziza, zibereye abaturage, zifasha igihugu, bituma tugenda dusohoka buhoro buhoro muri iki cyorezo harimo imbaraga guhera ku buyobozi kugera ku baturage bo hasi. Urabona hashize iminsi tubona ko harwara 1 na ko baba bagaragarwaho covid nta nubwo baba barwaye nta barwayi tukigira hashize hafi ukwezi nta murwayi ukijya mu bitaro, ni ukuvuga ko iki cyorezo kigenda gicika intege ni ikintu cyiza cyane."

Impuguke Gasherebuke avuga ko iki cyemezo kidakwiye gutuma abaturage birara, ahubwo ko bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zigamije kwirinda, uko Leta ibisaba.

Ati "Ni ukuvuga rero ibyo badusabye tujye tubikurikiza, ni ukuvuga agapfukamunwa birashoka ko kavaho ari na byo bakoze kakavaho, ariko noneho izi ngamba niba tuvuze ngo agapfukamunwa kavuyeho ntitwakubwiye ngo ntuzakambare nujya ahantu hafunganye, nujya ahantu hari ubucukike bw'abantu, nujya ahantu nawe ubona ko ushobora kwandura haramutse harimo umuntu wanduye irinde ube wakambara ntawe ubikubwirije. Ikindi cya 2 buriya urukingo rwafashije ikintu gikomeye cyane."

Guverinoma y'u Rwanda isaba Abanyarwanda n’abaturarwanda bose kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.


KWIZERA John Patrick
  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama