Yanditswe Sep, 10 2020 09:53 AM | 58,582 Views
Abaturage bo mu
byiciro bigenewe guterwa inkunga n’ikigega cya BDF bo ku Nkombo mu Karere ka
Rusizi barasaba ko iki kigega cyanoza imikoranire yacyo na bo kigafasha
imishinga yabo bitakunda bagasobanurirwa impamvu.
Muri Gashyantare mu mwaka ushize ni bwo abadepite bageze ku Nkombo basanga nta mushinga n’umwe waho ikigega gifasha imishinga mito n'iciriritse BDF kuva cyabaho cyari cyagatera inkunga biciye muri SACCO ya Nkombo. Ndetse abaturage benshi ntibari bazi BDF icyo ari cyo, ibintu ngo bitari bibahangayikishije.
Iki kibazo na n’ubu gisa n’ikitarakemuka aha ku Nkombo. Twabwiwe n’umucungamutungo wa SACCO ya Nkombo ko hari imishinga 32 y’urubyiruko n’abagore bigaragara ko yari yiganjemo iy’ubucuruzi itarigeze iterwa inkunga na BDF nyamara bene yo ngo bari bayitegerejeho kubagurira isooko y’imari.
Mushimiyimana Samuel ni umwe mu bajene bari bagejeje umushinga wabo kuri SACCO ya Nkombo ngo na yo iwubagereze muri BDF bahabwe inkunga. Bakora ibijyanye no gusudira n'ububaji. Uyu musore avuga ko we na bagenzi be bategereje iyo nkunga amaso agahera mu kirere, ahubwo bakaza gutungurwa no kugarurirwa imishinga yabo ntacyo ikozweho ndetse ngo ntibanamenyeshejwe icyo bakora ngo iterwe inkunga.
Silas n’abandi basangiye ikibazo barimo n’abavuga ko ngo batazi BDF basaba ko iki kigega cyanoza imikoranire yacyo n’abo kigenewe gufasha, ndetse n’igihe imishinga yabo idatewe inkunga bakabwirwa icyo itujuje.
Umukozi w’Umurenge wa Nkombo ushinzwe imishinga Niyonzima Onesphore avuga ko kuba iyo mishinga yose yagejejwe muri BDF nta n’umwe watewe inkunga byaciye intege abaturage. Iki ngo ni na cyo ntandaro yo kuba kuva uyu mwaka wa 2020 watangira kugeza ubu nta mushinga n’umwe umurenge wari wakira usaba inkunga muri BDF.
Mbarushimana Theoneste uyobora BDF ishami rya Rusizi avuga ko dosiye z'iyo mishinga zitari zujuje ibisabwa byose bituma idaterwa inkunga. Mbarushimana akomeza avuga ko intege nke zabayeho ku ruhande rw'ikigega cyabo ubu biri gukosorwa.
Bamwe mu bafite ubumuga bo ku Nkombo ni bo BDF imaze gutera inkunga aho imaze gufasha abagera kuri 7 bahawe miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda. Gusa abaturage basanga aba badahagije, bityo ngo hakwiye kongeerwa imbaraga mu kubasobanurira uko bakorana n'iki kigega ari benshi cyane ko ngo ibyo gushoramo imari byakunganira uburobyi butunzwe na benshi bihari.
Aphrodis MUHIRE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru