Yanditswe Jan, 19 2023 19:45 PM | 3,958 Views
Abasesengura ibijyanye n’ubukungu, basanga ingamba zo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo Banki Nkuru y’u Rwanda igurizaho amabanki, zizafasha mu kuzahura ubukungu no gusigasira agaciro k'ifaranga.
Mu kwezi kwa 11 k’umaka ushize, nibwo BNR yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo kigera kuri 6.5% kivuye kuri 6%.
Hanazamuwe igipimo cy'ubwizigame muri banki z'ubucuruzi kigezwa kuri 5%, kivuye kuri 4% cyagenderwagaho guhera mu kwezi kwa Kane kwa 2020.
Impuguke mu bukungu, Valence Rukesha asanga hari umusaruro ufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry'izi ngamba.
Umwaka wa 2022 waranzwe n’izamuka ry’ibiciro riri hejuru ku masoko, mu kwezi kwa 11 byageze kuri 21.7%, ndetse iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byo byiyongereyeho 45.4%.
Valence Rukesha ashingiye kuri iyi mibare y’izamuka ry’ibiciro ndetse n’icyemezo cya BNR cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo igurizaho amabanki, asobanura ko bishobora kugira uruhare mu izamuka ry'umusaruro mbumbe w'igihugu.
Bisobanurwa ko bitewe n’imiterere y’ikirere ishobora kuba myiza ku buhinzi, icyizere mu imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli no kubasha guhangana neza n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, muri uyu mwaka wa 2023 izamuka ry’ibiciro rishobora kudohoka.
Guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa asobanura ko ingamba zose zifatwa ziba zigamije gushyira ibintu ku murongo.
Banki nkuru y'u Rwanda ivuga ko ishishikajwe no gusubiza izamuka ry’ibiciro mu mbago ziri hagati ya 2 na 8 ku ijana mu gihe kiringaniye.
Adams Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru