Yanditswe Jul, 31 2022 18:38 PM | 74,817 Views
Mu gihe imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera irimbanyije, abahivuriza ndetse n’abaganga barishimira ko nibyuzura bizatanga serivisi zisumbuye ku zo byatangaga.
Mu nkengero z’amarembo y’ibitaro bya Butaro, ni ho hari kubakwa inyubako zigeretse kane zizagurirwamo serivisi z'ubuvuzi bwa kanseri ndetse n'ubw’izindi ndwara zitandukanye.
Munyanganizi Jean Bosco wakoraga ibikorwa by'uburembetsi ndetse na Aminata Nsingizimana warangije amashuri ya kaminuza utaragiraga akazi, bari mu baturage basaga 500 bahawe akazi mu mirimo yo kwagura ibyo bitaro.
Mu gihe cy'Amezi 6 bamaze bahawe akazi, bahamya ko byabafashije kwiteza imbere.
Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo biteganyijwe ko hazaba huzuye icyiciro cya mbere cy’iyi nyubako izagurirwamo serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri.
Abagana ibitaro bya Butaro, bavuga ko ibitaro bisanzwe bikorerwamo ari bito ugereranyije n’abarwayi byakira, bityo ngo kubyagura bije ari igisubizo.
Ku ruhande rw’abaganga na bo bemeza ko kwagura ibi bitaro bizabafasha gutanga serivisi zinoze nk’uko bishimangirwa na Dr Mugabo Nsanzimana Oscar umuganga uvura kanseri y'abana.
Icyiciro cya mbere cyo kwagura inyubako z’ibitaro bya Butaro izatwara agera kuri miliyari 6 frw. Iyi nyubako yubakwa izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 50 ku munsi.