Yanditswe Sep, 10 2020 07:42 AM | 40,669 Views
Abanyenganda bakorera mu gace ka Kigali kahariwe inganda kazwi nka Special Economic Zone baravuga ko kubona aho bakorera hisanzuye byazamuye umusaruro ukomoko ku byo bakora. Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ishishikariza abashoramari bakeneye aho kubaka inganda kuyoboka no mu tundi turere mu byanya by'inganda byatunganyijwe.
Kuva mu 2008 ni bwo i Masoro mu karere ka Gasabo hatangijwe imishinga migari yo kubaka inganda nini n’iziciriritse. Hari hagamijwe kwimura inganda zari ziri mu byanya bitemewe hakurikijwe amahame yo kubungabunga ibidukikije no gutangiza izindi nshya, mu rwego rwo kwagura ishoramari mpuzamahanga no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu gace ka Kigali kahariwe inganda Eng Egide Mukono arasobanura ibijyanye n'inganda zihakorera n'imikoreshereze y'ubutaka bwahagenewe.
Ati ‘’Inganda ziciriritse ni zo nyinshi, inini zikoresha amashanyarazi menshi nk'izishongesha ibyuma zo ntiziruzura. Izo ziri kurangira. Ariko zone zombi uko ari 2 zigizwe n'inganda zicirirtse n'ububiko. Mu myubakire twari twarateganyije zones 3 zuzuzanya: Iya 1 ikabanza ikuzura, iya 2 yenda kurangira, tukabona gushaka iya 3, aho duteganya ko izagira parking nini cyane y'amakamyo, ikanakira abandi bashoramari baba basigaye.''
Muri iki cyiciro cya 3 cy'ahazubakwa inganda, ni naho usanga abaturage bo mu midugudu 3 y'akagari ka Masoro babarirwa mu ngo 188, batarimurwa, ndetse bataranabarirwa imitungo. Bibaza ahazaza habo dore ko zimwe mu nganda zubakwa ubu zatangiye kubazenguruka:
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ushinzwe iterambere ry'inganda no guteza imbere abikorera Samuel Kamugisha avuga ko icyiciro cya 3 gisigaye hazakoresha ubuso buto, himurirwe abari basigaye ku bimuwe i Gikondo, ariko bumvikane na ba nyir'ubutaka mu bijyanye n'imitungo:
Yagize ati "Gahunda yarahindutse twiyemeza gushishikariza abshoramari kujya mu byanya by'inganda biri mu turere dutandukanye, tureke gukusanyiriza abashopramari mu mujyi wa Kigali gusa, aho bishoboka begere n'aho bakura ibyo bakoresha mu nganda. Phase ya 3 ni hegitari zigera kuri 200, dufatanyije n'umujyi wa Kigali, twafashe hegitari 51 ubu hagiye kuzashyirwa imihanda kugira ngo abahoze i Gikondo babashe kuhaza, ariko bakaziyumvikanira na ba nyir'ubutaka bigurire, ntabwo ari Leta izabagurira.''
Icyiciro cya mbere cyo kubaka inganda(Phase I) cyari kigenewe ubutaka bungana na ha 100, ubu kibarirwamo inganda 59 n'ububiko 32. Icyiciro cya 2 kigizwe na ha 178, inganda zikiri mu mirimo y'ubwubatsi ni 29 mu gihe 11 zo zamaze kuzura. Iki cyanya kikaba gisigaje ibibanza 4 gusa bitarafatwa n'abashoramari. Icyiciro cya 3 gifite ha 200 cyo kiracyakorerwa inyigo, ubu hakaba haramaze kuboneka ubutaka, ariko kwimura ababutuyeho no gutangira kuhashyira ibikorwa remezo nkenerwa byo ntibirakorwa.
John BICAMUMPAKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru