Yanditswe Apr, 15 2016 15:41 PM | 2,041 Views
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli,
arayobora ibirori byo gusinyisha Sudani y’Epfo, nk’igihugu cya gatandatu kigize
Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Uyu muhango urabera Dar es Salaam muri Tanzania aho Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ari buwitabire.
Mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, yabaye tariki ya 2 Werurwe 2016, nibwo Sudani y’Epfo yemerewe kuba umunyamuryango mushya.
Kugeza ubu ibihugu bigize uyu muryango bibaye bitandatu, n’abaturage barenga miliyoni 162.
Sudani y’Epfo yasabye kuba umunyamuryango wa EAC nyuma yo kubona ubwigenge muri Nyakanga 2011, gusa ubusabe bwayo bwakomeje kudahabwa agaciro gakomeye kubera umutekano muke warangwaga muri iki gihugu, n’ibindi bibazo bikomeje kuyogoza iki gihugu kuva mu mwaka wa 2013.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru