AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwandikisha zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu murage w'Isi wa UNESCO bigeze he?

Yanditswe Jan, 25 2023 12:53 PM | 3,503 Views



Minisiteri y'Ubumwe bw' Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko u Rwanda rukomeje gahunda yo kwandikisha zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu murage w'Isi wa UNESCO.

Ngo ni nayo mpamvu igihugu gikomeje gukora ibishoboka byose ngo hakemurwe zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zishobora gutuma kwandikwa kwazo bitihuta. 

Zimwe mu mbogamizi zari zagaragajwe harimo umuhanda ugana ku rwibutso rwa Bisesero udatunganyije neza ndetse no kuba urwitso rwa Nyamata rwubatse ahantu hato hadatanga ubwinyagamburiro ku barusura cyane cyane mu gihe habera umuhango wo kwibuka uhuza abantu benshi.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihigu Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko gutunganya umuhanda wa Bisesero biri muri gahunda kugira ngo iyo mbogamizi iveho.

Naho ku Rwibutso rwa Nyamata, Minisitiri Bizimana avuga ko mu nkengero zarwo ahasanzwe irimbi rya kera rya Nyamata hazatunganywa kugirango urwo rwibutso narwo rubone umwanya uhagije wo kwakiriramo abarugana ngo ariko hagati aho nanone Kiliziya Gatolika ikaba yaremeye ko ikibuga kiri imbere ya Kiliziya ya Nyamata cyakwifashishwa mu gihe ahahoze irimbi hataratungwanywa.

Minsitiri Bizimana ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yitabaga Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite.

Iyo komisiyo yari yatumijeho MINUBUMWE mu rwego rw'ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry'Itegeko No 15/2016 ryo ku wa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n'imicungire y'inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama