Yanditswe Jul, 03 2019 13:07 PM | 21,221 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga nyuma y'aho bari bamaze gukora urugendo rugamije kumenya ahantu h'ingenzi haranze urugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 25 ishize.
Ni ikiganiro kibanze cyane ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 25 ishize rwibohoye ndetse no ku zindi ngingo zitandukanye zaba izireba u Rwanda ndetse n'izireba ibindi bihugu.
Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze hashimishije cyane, avuga ko urugendo rukomeje kugira ngo rugere heza kurushaho. Mu byakozwe harimo kugabanya ubukene ariko yashimangiye ko icyifuzo u Rwanda rufite ari ukutagira abakene.
Yagize ati "Mu myaka 25 ishize mbona hari ibintu byinshi byakozwe ndetse bimwe bikagerwaho abantu batari bazi ngo barabigeraho. Niba byanashoboraga no kuba biruse ibyo twagezeho ubu ni cyo cyari icyifuzo ariko ubwo kubera impamvu ziba zitandukanye ntabwo iteka buri gihe umuntu agera ku cyifuzo uko yabyifuzaga n’igihe yabyifurizagamo. Ariko iyo ubona uri mu rugendo rwiza rugenda rufite aho rukugeza ibyo na byo urabyishimira."
Yunzemo ati "Navuga ko aho tugeza mu myaka 25 ari mu nzira y'ibyo twifuzaga ku rwego runini ariko sinavuga ni buri kintu cyose; ariko icyifuzo ni ukutagira abakene, ni ugukomeza rero gushyiraho umurego kugira noneho tugabanye abakene. Niba ari ikibazo cy'umutekano, hari umutekano dufite cyangwe ntawo dufite? Turashaka ko ikibazo dufite kijyanye n'umutekano giteye gite? Kirava he kigera he? Twagabanya dute umutekano muke waba uriho mu gice runaka cy'Igihugu cyangwa iki? Ariko byose ugiye ushyira hamwe usanga biri hejuru ku byo twifuzaga ku majyambere y'Abanyarwanda, ku mutekano w'Abanyarwanda no gutera imbere kw'Abanyarwanda."
Iki kiganiro kibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25 uzaba tariki ya 4 Nyakanga, ku rwego rw'Igihugu ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera, ahazaba hari n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru