Yanditswe Jun, 25 2020 11:09 AM | 49,610 Views
Imyaka 26
irashize u Rwanda rwibohoye, kwizihiza uyu munsi kuri iyi nshuro bisanze u
Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bifite imihanda myiza.
Kuri ubu rufite imihanda ireshya n'ibirometero ibihumbi 38. Abarutuye bishimira intambwe imaze guterwa muri uru rwego kuko bafata imihanga nk'imbarutso y'iterambere rishingiye ku buhahirane.
Imyaka 28 irashize Mboniragira Ezzechiel atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, kuko yahageze mu 1992. Ese yahasanze iyihe shusho by’umwihariko ku bijyanye n'imihanda y’icyo gihe?
Yagize ati ''Hari ahantu kuhagenda wabonaga bigoye, urugero dufate uyu muhanda wo kuva kuri 40 ukagera kuri cercle ni yo wahanyuraga n'ikinyabiziga wahagendaga iminota myinshi kubera imikuku yari ihari.''
Kuri Mboniragira ngo byari biteye ipfunwe ku bari batuye umurwa mukuru, Kigali ndetse ngo n'ibikorwa bitandukanye ntibyabashaka gukorwa neza ku bw'iyi mbogamizi y'imihanda.
Ati ''Hari abadusuraga hakiri umuhanda w'ibitaka ukabona ko batabyumva neza ko dutuye i Kigali.''
Nayigizente Faustin ari muri Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, amaze gukatisha itike, agiye kwicara muri bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Afite icyizere ko nyuma y'amasaha ane gusa aba yageze mu Rutsiro mu burengerazuba bw'u Rwanda. Kera ngo kugerayo uvuye i Kigali byabaga ari umunsi wose mbere yo kubaka kaburimbo ya Gitarama-Kibuye.
Uyu mugabo Nayigizente aribuka neza amateka y'imiterere y'u Rwanda mbere gato yo kwibohora, imyaka 26 irashize.
Ati ''Tutarabona iriya kaburimbo ivuye Rusizi iza Rubavu. Kujya i Rusizi niba ufiteyo ikibazo twavaga iwacu tugacumbika i Karongi ku Kibuye bugacya mu gitondo dufata imodoka autobus ni na yo yonyine yabaga muri uwo muhanda kugera Rusizi, twageragayo saa munani ariko kuri ubu iyi myaka 26 tumaze, Leta y'ubumwe yatugejeje kuri byinshi.''
Mbere y'umwaka wa 1994 u Rwanda rwari rufite imihanda ya kaburimbo ireshya n'ibirometero 1000, kuri ubu ni 2000 birenga bisobanuye ko imaze kwikuba inshuro zirenga 2.
Abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu bishimira iyi mihanda ndetse cyane, ngo yabakuye mu bwigunge inongera ishusho n'agaciro by’aho batuye ari nako barushaho guhahirana.
Nyirangendahimana Claudine utuye mu Mujyi wa Kigali ati ''Iterambere rirahari riraboneka n'utagiraga ikintu akora ubu ngubu aragikora, umuntu agira akantu akorera aho ku muhanda kemewe kakagenda.''
Na ho Mashema Innocent ati “''Iyi mihanda ituma ibicuruzwa byacu bigera ku isoko byihuse kandi igatuma n'iyo dufashe ingendo tugenda nta kibazo gihari kuko imodoka zabonetse.''
Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Emile Baganizi avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu myaka 26 ishize mu bijyanye n'imihanda ngo imihigo yo irakomeje.
Yagize ati ''Ubu intego ihari dufite ni uko dukomeza kugenda twagura imihanda ya kaburimbo tukayongera iyari ihari hari nka gahunda yo gukora umuhanda uva i Ngoma ukanyura I Ramiro ukagera i Nyanza. HHari gahunda yo gukora umuhanda uhuza Nyagatare na Gicumbi na Gakenke.''
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete avuga ko uru rutari urugendo rworoshye icyakora ngo gukorana imbaraga n'ubushishozi biri mu byatanze umusaruro.
Yagize ati ''Uko twatangiye ngira ngo murabizi, dufite intege nke hari n'imihanda yubakwa nta nyigo zihari ariko twagiye dukora improvement (twagiye tunoza) murabizi nk'amakosa twagendaga dukora mu mihanda yari menshi cyane ariko nyuma yaho twatangiye kubaka capacity (ubushobozi) buriya muri MININFRA hari itsinda bashyiragamo bagashyiramo abanyamahanga benshi kuko nta bushobozi twari dufite ariko tugenda twubaka capacity ku buryo ubu ngubu nibura supervision (igenzura) nubwo yaba ikeneye izindi ngufu ariko nibura irahari.''
RTDA ivuga ko hari intego ko imihanda minini ya kaburimbo izwi nka National Roads, ya mihanda ihuza intara n'uturere izongerwa ikagera ku birometero 1800 bitarenze mu 2024 ivuye ku birometero 1390 iriho kuri ubu.
Muri rusange kuri ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa afurika mu bihugu bifite imihanda myiza. imihanda iri mu Rwanda uyu munsi ireshya n'ibirometero ibihumbi 38 muri iyo iya kaburimbo ireshya n'ibirometero 2000.
Kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya na Km 1, kandi wujuje ibisabwa byose birimo n'inzira y'amazi bitwara miliyoni ziri hagati ya 400 na 600 mu mafaranga y'u Rwanda na ho mu madorali ya Amerika ni ibihumbi hagati ya 400 na 600.
Umuhanda Nyamasheke-Rubavu
Aha ni i Karongi mu mujyi
Umuhanda Kigali Gatuna waravuguruwe
Aha ni mu gasantere ka Rukomo muri Gicumbi ubwo imirimo yo kuvugurura umuhanda yaganaga ku musozo
Paul RUTIKANGA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru