Yanditswe Jul, 04 2023 10:15 AM | 38,980 Views
Abatuye Akarere ka Rubavu barishimira iterambere bagezeho nyuma y'imyaka 29 u Rwanda rwibohoye, ibi barabishingira ku bikorwa remezo bamaze kwegerezwa bibafasha kwihuta mu itembere.
Ibi barabivuga mu gihe aha mu Karere ka Rubavu ari naho hazizihirizwa umunsi mukuru wo kwibohora ku rwego rw'igihugu hanatahwa umudugudu w'icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugerero.
Hashize umunsi umwe imiryango 120 itujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu, mu batujwe muri uyu mudugudu harimo na bamwe mu basenyewe n'ibiza.
Ni umudugudu ufite ibikorwa remezo nkenerwa byose, ibi birimo amashuri cyane ay'incuke, agakiriro, isoko, imihanda, ibibuga by'imikino n'ibindi.
Inzu batuyemo kandi zigizwe n'ibyumba 2, igikoni, ubwiherero, ibikoresho n'ibiribwa bibafasha gutangira ubuzima bushya binjiyemo. Bagikubita amaso imiterere y'umudugudu w'icyitegererezo batujwemo bihuriranye n'imyaka 29 yo kwibohora, bavuga ko iyi ntambwe yagezweho ari iyo kwishimirwa.
Aha muri uyu mudugudu w'icyitegererezo kandi hari imishinga izafasha mu mibereho y'abaturage bahatuye.
Aha harimo ubuhinzi bw'imboga n'imbuto n'ubworozi bw'inkoko aho ku ikubitiro abatujwe muri uyu mudugudu bahawe inkoko ibihumbi 7200.
Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi Dr Uwituze Solange ashimabgira ko iyi mishinga izagira uruhare mu kuzamura imibereho y'abaturage.
Tariki 4 Nyakanga ni Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29, umunsi uri bwizihirizwe mu Karere ka Rubavu ku rwego rw'igihugu, hanatahwa ku mugaragaro umudugudu w'icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugero.
Kwizera John Patrick
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru