AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kwibohora nyako kugaragarira mu bikorwa-Perezida Kagame

Yanditswe Jul, 04 2019 13:00 PM | 14,859 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kwibohora nyako kugaragarira mu bikorwa, bityo buri wese akaba agomba gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu. Ibi yabigarutseho nyuma yo gutaha umudugudu w'ikitegererezo wa Karama, umudugudu watujwemo imiryango 240 yahoze ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga,umudugudu wuzuye utwaye miliyari zisaga 8.

Isabukuru ya 25 yo Kwibohora isize imiryango 240 mu mujyi wa Kigali itujwe mu mudugudu w’ikitegererezo.

Uyu mudugudu wa Karama uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ,ugizwe n'inzu zo guturamo z’amagorofa, ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire y'abana bato, n'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bw’inkoko. 

Ubwo yatahaga uyu mudugudu ku mugaragaro wubatswe ku bufatanye bw’inzego za Leta zitandukanye hamwe n’ingabo z’igihugu,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimangiye ko  ibikorwa nk’ibi biganisha ku kwibohora nyako.

Yagize ati "Ni ibikorwa rero byiza twabonye, nta cyajyana neza n'uwo munsi wo kwibohora ejo tuzizihiza kurusha ibi bikorwa. Ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage, ibikorwa by'amajyambere, nta cyabiruta muri ubu buryo. Barurage rero n'abayobozi bose bari hano, ibikorwa nk'ibi biba bidusaba gukora byinshi birenze ibi twabonye. Ni urugero rw'ibindi byinshi dukwiye kuba dukora. Ikindi byatanzeho urugero, ni ubufatanye. Ubufatanye bw'inzego za leta, uruhare rwa leta ariko n'ubufatanye hagati ya leta n'abaturage ubwabo."   

Mukangira Mariya , umwe mu batujwe mu mudugudu wa Karama avuga ko ibi bishyize iherezo ku nkenke we na bagenzi be bahoranaga yo  kwikanga kubura ubuzima.

Ati "Umunsi umwe nagiye hano hirya norvege, mbonye inzu imwe, ndyitegereza ndarira. Ndavuga nti ese ubu nanjye nabona inzu nk'iyi? Ariko icyo gihe nayitekerezagaho, nyakubahwa perezida wa repubulika namwe mwantekerezagaho kugira ngo muntuze muri uriya mudugudu w'icyubahiro."

Yunzemo ati "Nyakubahwa Perezida  Repubulika, ndakwizeza ko ibi bikorwaremezo muduhaye, imihanda, amashuri, tugiye kubisigasira. Kandi ndakwizeza, njye nabaga mu cyiciro cya kabiri, ubu ngiye guhita njya mu cyiciro cya gatatu, kugira ngo ubufasha mwampaga buhabwe n'abandi."


Uyu mudugudu wa Karama, unafite urugo mbonezamikurire y'abana bato, aho bazajya bitabwaho mu mikurire yabo. Hari kandi ishuri ryisumbuye, aho abanyeshuri n'abarimu baho bemeza ko uburyo bigagamo bugiye guhindaka, kuko ubu bafite ibikoresho bihagije.

Iranyiyeretse Christelle umwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kigali yishimira ishuri ryiza bubakiwe ndetse n'ibikoresho bihagije.

Ati " Ntabwo twari dufite ibikoresho byo muri laboratoire, rero twigaga nta 'pratique' dukora dukora 'theorie' gusa. Gusa aya arimo ibikoresho byose, twiga theorie tukiga na pratique."

Abayisenga Edosson umwarimu kuri iri shuri yagize ati " Ubu aho tuziye muri aya mashuri bigiye kuba byiza, kuko hari ibikoresho tutari dufite tugomba gukoresha muri laboratoire, ariko ubu turabifite. Ndibwira ko biza kuba byiza kuko iyo wigisha umwana isomo rikenera pratique ufite ibikoresho byabyo, biba byiza kurushaho."

Perezida Kagame yasabye abaturage batujwe muri uyu mudugudu gufata neza ibikorwaremezo bihari, ariko nabo bakita ku buzima bwabo. Avuga ko ubuzima bwiza ari ubwa buri wese, ariko ko bugomba guharanirwa.

Ati "Uko tugenda tugeza abanyarwanda ho ibyo bikorwa, umuvuduko wabyo nawo ujyana n'amikoro tuba dufite. Ariko amikoro agenda yiyongera, kandi cyane cyane yongerwa n'ibyo abaturage ubwabo, mu bushobozi bwabo buke, nabo bashobora gutangamo umusanzu kongera kuri ibyo ngibyo. Ubwo rero harimo kubakangurira ubwanyu, uruhare rwanyu, uruhare rwa buri wese, uko ashoboye kose, urwo ruhare rurahari kandi rugomba kuhaba."


Umudugudu wa Karama, utuje abaturage abaturutse mu turere twa Nyarugenge,Kicukiro na Gasabo.Igice kimwe kigizwe n'inzu 120 z'icyumba 1, uruganiriro, igikoni n'ubwiherero bigenewe umuryango w'abantu batarenze 5. Ikindi gice kigizwe n'inzu z'ibyumba 2, uruganiriro, igikoni n'ubwiherero, bigenewe umuryango w'abantu barenze 5.

Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire de Kigali rigizwe n'ibyumba 24 byo kwigiramo, icyumba cy'ikoranabuhanga, laboratoire, n'abanyeshuri barenga 1100 mu gihe urugo mbonezamikurire y'abana bato igomba kwakira abana 210, igizwe n'ibyumba 6 byo kwigiramo n'ibindi byose nkenerwa.

Umujyi wa Kigali utangaza ko abagera ku bihumbi 13 batuye mu manegeka,umudugudu wa Karama ukaba ari intangarugero y’ibigomba gukomeza gukorwa.


Uwababyeyi Jeannette




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura