Yanditswe Jul, 05 2016 09:25 AM | 2,475 Views
Ibirori by'isabukuru ya 22 yo Kwibohora ku rwego rw'igihugu byabereye mu
karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Perezida wa Repubulika Paul
Kagame wari kumwe na madamuwe Jeannette Kagame yavuze ko ibyagezweho muri iyi myaka ishize ari
intambwe ishimishije kdi ko kwizihiza uyu munsi ari bundi buryo bwo gukomeza
gutekereza ku zindi ntambwe zikeneye guterwa mu iterambere.
Umukuru w'igihugu wanishimiye kuba ibi birori ariho byabereye,
yabanje gusura urwunge rw'amashuri ruri muri uyu mudugudu, ishuri rifatwa
nk'ikimenyetso cy'imibereho myiza kuri aba bari batuye mu gace katatumaga
kubagezaho ibikorwa by'amajyambere byoroha.
Perezida Kagame yashimangiye ko kugezwaho ibikorwa by'amajyambere
bitakagombye gufatwa nko kubonekerwa kuko ari uburenganzira bw'ibanze, abigaragaza nk'impamvu kwibohora ari ngombwa.
Umukuru w'u Rwanda yongeye gukomoza ku kwihesha agaciro avuga ko
biharanirwa ahamagarira Abanyarwanda n'Abanyafrika gufata iya imbere mu
kwihitiramo ibibareye aho kugira ngo
hagire undi ubahitiramo aho abagana.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru