AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Kwibohora26: Mu 1994 abari bafite amashyanyarazi bari 2%, ubu ni 55%

Yanditswe Jul, 01 2020 11:26 AM | 82,570 Views



Nubwo muri iyi mya 26 ishize u Rwanda rwibohoye abafite amashanyarazi bageze kuri 55% bavuye kuri 2% mu 1994, haracyakenewe nibura miliyari 1 n’igice z’amadolari kugira ngo imishinga 5 yo kongera ingano y’amashanyarazi yuzure. Abaturage bishimira ko insinga z’amashanyarazi zitakibanyuraga hejuru zijyanye umuriro ahandi, ahubwo na bo amashanyarazi yatangiye kubageraho. 

Amashanyarazi, imwe mu nkingi zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda cyane ko byinshi mu bibushingirwaho ari yo bwubakiyeho. Bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo mu myaka yo hambere n’ubusanzwe abagerwagaho n’umuriro bari bake ngo ntibyabuzaga ko insinga zibanyura hejuru ziwujyanye ahandi.

Kuva mu mwaka wa 1994 u Rwanda rumaze kubohorwa, abagerwagaho n’amashanyarazi bari 2% gusa ariko ubu bamaze kuba 55%. Aho abagera kuri 40% bafatira ku muyoboro mugari(on grid), mu gihe 15% bakoresha ingufu zisubiramo.(off grid). 

Ku rundi ruhande ingano y’amashanyarazi u Rwanda rufite yariyongereye kuko yavuye kuri megawati 42 akaba ageze kuri megawati 228. Abikorera bavuga ko uku kwiyongera kw’amashanyarazi byatumye hari abayabyaza umusaruro mu guhanga imirimo ibyara inyungu kandi itanga akazi mu duce babarizwamo cyane ko ahenshi bitakiri ngombwa ko bajya mu minini bajya gushaka umuriro.

Kugeza ubu imirenge 406 ifite umuriro w’amashanyarazi naho imirenge 10 ntaragezwamo. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze busobanura ko hari aho amashanyarazi ataragezwa, ariko ngo aho yagejejwe yahinduye ubuzima bw’abaturage ku buryo bugaragara cyane ko hari n’abazayabona vuba.

Nubwo umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi wazamutse ndetse n’ingano yawo ikaba yarikubye inshuro 5 mu myaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye; igihugu cyari cyihaye intego y’uko mu cyerekezo 2020 hejuru ya 70% by’abaturage bazaba bagerwaho n’amashanyarazi,  naho mu ntego zo kwihutisha iterambere NST1, abagerwaho nayo bakazagera ku 100%  mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo gikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda Umugwaneza Clementine asobanura ko ingengo y’imari idahagije ari yo ituma intego igihugu cyihaye zitagerwaho uko bikwiye.

Kugira ngo imishinga yo kubaka ibikorwa remezo by’amashanyarazi cyane cyane ingomero bigerweho nibura kugeza mu mwaka wa 2024, hakenewe nibura miliyari 1 n’igice z’amadolari. 

Umushinga wo kubyaza mashanyarazi  Nyiramugengeri mu karere ka Gisagara uzatanga megawati 80, Uwa Gaz Methane uzwi nka Shema uzatanga megawati 56, Rusizi ya 3 izatanga megawatt 80, Rusumo megawatt 27 na ho Nyabarongo ya 2 itange megawatt 43. 

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira