Yanditswe Jul, 04 2021 09:17 AM | 10,674 Views
Bamwe mu bamaze igihe mu bworozi bw’inka mu karere ka Nyagatare, bavuga ko mu myaka 27
ishize u Rwanda rubohowe kuvugurura inka
zigakurwa kuza gakondo bakorora iza kijyambere zitanga amata menshi, byahinduye
imibereho yabo.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bamwe mu banyarwanda bari impunzi mu bihugu by’ibituranyi bahungukanye inka nyinshi, ku buryo igice cyahoze cyitwa Umutara ariho bororaga cyane kuko hatari hatuwe cyane.
Gusa mu buhamya bwa Dr. Zimulinda Justin inararibonye akaba n’umuvuzi w’amatungo wakoreye muri aka gace igihe kirekire kugeza ubu, avuga ko inka aborozi batahukanye icyo gihe zari iza gakondo zatangaga umukamo mucye
Akomeza asobanura ko mu 2003 biciye mu bukangurambaga bwa Leta, aribwo aborozi batangiye guhindura imyumvire borora inka zitanga umukamo nubwo ngo bitari byoroshye.
Mu borozi bahinduye imyumvire bakorora kijyambere harimo Hodari Hillary,ubu utunze inka imwe ikamwa litiro 30 ku munsi, mu gihe kandi izindi nka nke yorororeye ku butaka buto zikamwa litiro 320 kumunsi.
Imibare itangwa n’ishami rishinzwe ubworozi mu karere ka Nyagatare, igaragaza ko aka karere kabarizwamo inka za gakondo 39 904, mu gihe inka z’ibyimanyi cyangwa amakorosi ari 69 656, iz’Inzungu zitavangiye zo ni 23 492.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian agaragaza ko ubu aborozi barimo gufashwa muri gahunda zo kubegereza amasoko y’amata, no guha ubushobozi amakusanyirizo yayo
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel aherutse kubwira RBA ko bafite gahunda yo kubaka uruganda rw’amata y’Ifu mu karere ka Nyagatare, ruzajya rwakira litiro 500 000 z’amata ku munsi, mu rwego rwo gushakira aborozi isoko ry’amata.
Yahishuye ko guhaza uru ruganda bisaba imbaraga kuruhande rw’aborozi b’aka karere bagashaka inka zitanga umukamo utubutse cyane, kuko ubu amata aboneka mu karere ku munsi atarenga litiro ibihumbi ijana.
Ikindi kigomba kwitabwaho ni ukongera amazi y’amatungo, kuko ahari aborozi bavuga ko atarabahaza kandi ari n’agace gakunda kuvamo izuba ryinshi.
Maurice Ndayambaje
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru