Yanditswe Jul, 05 2022 22:29 PM | 66,700 Views
Nyuma y’imyaka 28 igihugu kibohowe, abahinzi babigize umwuga ndetse n’impuguke bishimira ko intambwe yo kwihaza ku biribwa yagezweho mu buryo bushimishije gusa igisigaye akaba ari ukongerera agaciro umusaruro no kubona isoko ryawo.
Ni mu gihe mu 2020-2021, ubuhinzi n’ubworozi bwinjije amadovize ahwanye na miliyari 445 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 357 mu 2016-2017, ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 25%.
Hirya no hino mu gihugu benshi bemeza ko ibiribwa birimo kuboneka bitewe n’imbaraga nyinshi leta yashize mu kongera umusaruro w’ibiribwa mu rwego rwo kwihaza.
Nyuma y’imyaka 28 igihugu kibohowe, ubuhinzi n’ubworozi bwabaye imwe mu nkingi igize ubukungu bw’igihugu kuko kugeza ubu bugize 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Hashyizwe imbaraga muri gahunda zo kuhira bikaba bigeze ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 66.
Ubuso bumaze guhuzwa ni hegitari zisaga ibihumbi 762 mu gihugu hose.
Impuguke mu buhinzi akaba yaranabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igihugu kikimara kubohorwa Gerard Zirimwabagabo yemeza ko igihugu cyateye intambwe ikomeye akurikije ikigero ubuhinzi bwariho mu 1997.
Elie Byiringiro ni umwe mu bahinzi bakiri bato babugize umwuga. Ahinga imbuto n’imboga mu nzu zabugenewe zizwi nka Green House.
Avuga ko mu myaka 2 azaba ageze ku mushahara wa miliyoni n’igice avuye ku bihumbi 400 yihemba ku kwezi.
Gusa ikibazo bafite n’izamuka ry’inyongeramusaruro ku isoko mpuzamahanga bigira ingaruka ku kiguzi cy’umusaruro wabo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Claude Musabyimana avuga ko uburyo bwifashishijwe mu guhaza isoko ry’ibiribwa mu gihe cya CHOGM ari bwo buryo buzakomeza gutezwa imbere.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yerekana ko 88% by’abahinzi banini bakoresha imbuto y’indobanure mu gihe 33% by’abahinzi bato ari bo bayikoresha.
Ingano y’ifumbire ikoreshwa kuri hegitari ikaba igeze ku biro 60.
KWIZERA Bosco
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru