AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kwibohora28: Perezida Kagame asanga iby'u Rwanda rwagezeho byivugira

Yanditswe Jul, 04 2022 20:08 PM | 56,257 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 28 ishize igihugu kibohoye byivugira ndetse bikaba ari na byo byahinduye isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu munsi Abanyarwanda bizihijeho isabukuru y’imyaka 28 ishize bibohoye.

Isabukuru y’imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye ibaye mu gihe runizihiza imyaka 60 rumaze rubonye ubwigenge rwakuye ku bakoloni b’Ababiligi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko iyo minsi yombi yizihirijwe rimwe ariko by’umwihariko ashimira Abanyarwanda ibyo bagezeho muri iyi myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye.

Umukuru w’igihugu kandi ashimangira ko impinduka nziza zabaye imbere mu gihugu zivugira ndetse ngo zikaba ari ni na zo zabaye imbarutso y’isura nshya y’u Rwanda mu mahanga muri iyi myaka 28 ishize rwibohoye.

Hifashishijwe ikoranabuhanga abaturage na bo bahawe urubuga bageza ibibazo n’ibitekerezo kuri Perezida Paul Kagame maze bamushimira ibikorwa by’amajyambere bakomeje kwegerezwa.

Ni mu gihe kuko kuri iyi sabukuru y’imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye hirya no hino mu gihugu abaturage bagejejweho ibikorwa by’amajyambere bigera hafi kuri 500 birimo imidugudu y’icyitegererezo yujuje ibyangombwa byose, imihanda, amazi, amashuri, amashanyarazi n’ibindi.

Aha Umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashimangiye ko igihugu cyubatse ubushobozi bwo kurinda umutekano n’ubusugire bwacyo. 

Yagaragaje ko n’abagerageje kuwuhungabanya mu gihe haburaga iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM ntacyo bari kugeraho maze aboneraho kwizeza abaturarwanda ko n’ikibazo cya DRC na cyo kizabonerwa umuti mu bihe biri imbere.

Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA, abanyamakuru bakorera imbere mu Rwanda n’abo mu mahanga na bo bahawe umwanya aho ibibazo byabo ahanini byibanze ku mubano w’u Rwanda n’amahanga mu nzego zinyuranye ariko by’umwihariko batinda cyane ku kibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa DRC.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura