AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Kwibohora 26: Icyizere Abanyarwanda bafitiye inzego kigaragaza uruhare rwabo mu miyoborere-Abasesenguzi

Yanditswe Jun, 23 2020 09:06 AM | 49,572 Views



Abasesengura iby'imiyoborere basanga icyizere abanyarwanda bafitiye inzego z'imiyoborere y’igihugu cyabo ari ikimenyetso kigaragaza ko bafite uruhare muri iyo miyoborere y'igihugu bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka 26 ishize.

Dr. Sindikubwabo Jean Nepomscène, ni inararibonye muri politiki y'u Rwanda. Uyu mugabo wamaze imyaka 8 ari umusenateri ndetse 4 muri yo akayimara ari perezida wa komisiyo ya politiki n'imiyoborere, ni umwe mu bahamya ko mu myaka 26 politiki n'imiyoborere y'u Rwanda byimakaje ihame ryo gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose.

Ibivugwa n'uyu munyapolitiki binashimangirwa na bamwe mu baturage bemeza ko kugira uruhare mu miyoborere y'urwababyaye byubatse ipfundo hagati yabo n'ababayobora, ibintu bavuga ko bashingira ku ngero zifatika.

Kwegereza abaturage inzego ndetse hagashyirwaho uburyo n'imiyoboro umuturage anyuzamo ibitekerezo bye, biri mu byazanye impinduka mu myaka 26 ishize, nk’uko umuyobozi wungirije w'umuryango Never Again Rwanda, MAHORO Eric yabisobanuye.

Kuri ibi haniyongeraho Inama y'Igihugu y'Umushyikirano itanga urubuga kuri buri wese agatanga igitekerezo ako kanya kikacyirwa n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu kuva kuri Perezida wa Repubulika ubwe.

 Raporo y'ubushakashatsi ku miyoborere ikorwa n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, Rwanda Governance Scorecard, igaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bizeranye ku gipimo kingana na 93.8% mu gihe icyizere bafitiye ubuyobozi muri rusange kiri kuri 95.5%.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imitangire ya serivisi muri RGB, Kazaire Judith, avuga ko kwegerezwa ubuyobozi n'ubushobozi biri mu bituma abaturage barushaho kwizera ubuyobozi.

Rwanda Governance ScoreCard, raporo ya RGB yerekana ibipimo by'imiyoborere mu Rwanda, igaragaza ko umwaka ushize wa 2019 warangiye uruhare rw'abaturage mu gutanga ibitekerezo ruri kuri 81%, mu matora rukaba kuri 91.4%, mu gihe mu igenamigambi ry'uturere n'ingengo y'imari ruri kuri 53%.


Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba muri 2019

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama