AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kwibora 25: Ishusho rusange y'iterambere rya siporo mu myaka 25 ishize

Yanditswe Jul, 11 2019 13:01 PM | 21,067 Views



Iterambere ry’ibikorwa remezo ndetse n’uruhare abagore n’abafite ubumuga bagira mu mikino itandukanye ni bimwe mu byo abantu b’ingeri zitandukanye baheraho bavuga ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye habaye impinduka zikomeye mu rwego rwa siporo.

Nyuma y’imyaka 25 rwibohoye, u Rwanda rwateye imbere mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.Urwego rwa siporo ni rumwe mu nzego zagaragaje impinduka zikomeye.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye hamwe n’abakurikiranira hafi iby’imikino by’umwihariko, bavuga ibimaze kugerwaho ari ikimenyetso gikomeye cyo kwibohora muri uru rwego.

Manirahuga Celestin, utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Mu gihugu cyacu iterambere turarifite, turakira amarushanwa menshi, turasohoka hanze y'Igihugu tugiye mu mikino.”

Na ho Umutoza wa AS Kigali y’abagore, Mbarushimana avuga ko mbere nta shampiyona y’abagore yabagaho, aho kuri ubu iriho kandi ikomeye.

Ati “Nibazaga ko mbere nta shampiona y'abadamu yabagaho, ariko ubu ngubu bahawe agaciro, urabona ko babitayeho haraba Peace cup y'abagabo n’iy'abagore, turashimira Leta yacu kuba iha agaciro abadamu ku buryo mu mikino yose bisangamo ni ikintu gikomeye bakoze.”

Clip Bizimana Mussa, Umuturage wo mu Karere ka Ruhango we avuga ko  hari iterambere rikataje muri siporo, agashimagira ko ari urugendo rukomeje.

Ati “Dufite iterambere riteye ubwoba ntabwo ari twe twabivuga gusa, kuko n'amahanga aratuvuga cyane, tugeze kure kandi turacyakomeza kuko Umukuru w'Igihugu icyo atubwira ni ukwiteza imbere cyane.”

Kimwe mu byazanye impinduka muri siporo ni ibikorwa remezo. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi byatumye imikino irushaho gutera imbere ndetse bikaba n’uburyo bwo kugaragaza impano ku bazifite. Bemeza ko ngo ibi n’imiyoborere myiza y’Igihugu, ari bimwe mu  byagiye bihesha u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga  atari amwe.

Amwe mu marushanwa akomeye yakiriwe mu Rwanda, ni igikombe cy’ Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru muri 2009, icy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011 na Shampiyona nyafurika y’umupira w’amaguru bita CHAN muri 2016.

Muri iyi myaka 25 u Rwanda rwibohoye kandi, rwitabiriye amarushanwa akomeye hirya no hino ku isi mu mikino itandukanye.

Rwanakinnye Igikombe cya  Afurika cy’ibihugu mu mupira w’amaguru muri 2004.


Iterambere rya siporo kandi rinashimangirwa no kuba Umukuru w’Igihugu atera inkunga irushanwa rya CECAFA kuva muri 2002,kuri ubu rikaba ryitwa ryitwa CECAFA KAGAME CUP.

Uretse mu mupira w’amaguru, u Rwanda rwakiriye  igikombe cya Afurika muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, imikino y’akarere ka gatanu mu mikino y'intoki nka Basketball na Volleyball, n’igikombe cy’isi mu mikino y’abafite ubumuga NPC.

Nzeyimana Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite nyarwanda y’imikino y’abafite ubumuga, agaragaza ko ntawashidikanya ko u Rwanda rwibohoye mu mikino, aho rwatekereje no kubafite ubumuga rimwe na rimwe bafatwaga nk’ibicibwa mu miryango.

Ati “Mbere abafite ubumuga ntibabarwaga, haba mu muryango, noneho byajya muri siporo nta mikino yabo yabagaho, ubu biragaragara ko hari intambwe nini cyane abantu bafite ubumuga bagezeho nanagereranya no kwibohora.”

Kimwe mu byazanye umwihariko mu mikino mu Rwanda ni umukino w’amagare. Muri 2009 irushanwa rya Tour du Rwanda ryabaye  mpuzamahanga mu 2009. Na ho 2018 rizamurirwa urwego riva kuri 2.2 rijya kuri 2.1.

Umuyobozi wa Komite nyarwanda y’imikino Olempiki, Ambasaderi Munyabagisha Valens, ahamya ko ibikorwa remezo byagize uruhare mu guteza imbere siporo, kandi yanagize uruhare mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

Ati “Ushyizemo ibikorwa remezo ukareba uruhare rwa sport mu bumwe b'abanyarwanda ukareba umubare w'abantu basigaye bakora siporo, urabona ko mu gihugu cyacu hari ikintu cyakozwe cyane mu guteza imbere siporo, ibyo byose tukaba tubikesha ubuyobozi bwacu, tukagira amahirwe Perezida wa Repubulika n'ubwo n'ibindi abikora, azwiho mu gukunda siporo.”

Mu bikorwa remezo, byiyongereye kuburyo bigaragarira buri wese, aha twavuga nk’ibibuga by’umupira w’amaguru byubatswe hirya no hino mu gihugu ibindi biravugururwa nka Stade ya Huye, Rubavu,  Stade ya Kigali, Stade za Bugesera, Ngoma na Nyagatare.

Uretse ibi, uturere turimo Rutsiro, Gisagara, Gatsibo, na two twagiye twiyubakira ibibuga mu rwego rwo guteza imbere imikino mu turere twabo nígihugu muri rusange.

Kubahiriza ihame ry’uburinganire byageze no mu mikino. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiwashoboraga kubona shampiona y’abagore mu mupira w’amaguru, umusifuzi, ndetse n’abanyamakuru ba siporo.

UMUTONI Claire ni umunyamakuru kuri Radio/Flash TV yagize ati “Umugore cyangwa umukobwa wabaga muri sports cyangwa wateraga umupira yafatwaga nk'umuntu wananiranye, ariko ubungubu kuba waba umukinnyi wabigize umwuga, waba umusifuzi akaba ashyigikiwe, navuga ko twibohoye.”

Munyabagisha avuga ko mu iterambere rya siporo, amashyirahamwe y’imikino yiyongeye, ubu ageze kuri 33 ugereranije na mbere y’imyaka 25 aho atageraga no kuri 20.

Mu yiyongeyeho harimo nka Triathlon imikino ikomatanijemo itatu koga, kunyonga igare no gusiganwa ku maguru, imikino y’abafite ubumuga NPC, Cricket n’andi mashyirahamwe menshi.

Munyabagisha anavuga ko n’ubwo u Rwanda rwateye imbere mu bikorwa remezo bya siporo, haracyari urugendo rwo kongera impano z’abakinnyi bakiyongera kugira ngo hubakwe amakipe abasha guhangana mu ruhando mpuzamahanga ibintu bitaragerwaho kuburyo bushimishije.

Ikindi kigaragaza imbaraga zashyizwe muri siporo mu myaka 25 ishize ni siporo rusange ngaruka kwezi mu Mujyi wa Kigali, aho abayobozi bakuru b’igihugu bifatanya n’abaturage muri iyi siporo ntibifatwa nko kubakungurira ibikorwa bya siporo gusa ahubwo byinjira no  mu murongo wo kubungabunga ubuzima dore ko bijyana no gusuzuma indwara zitandukanye.

Ibikorwa bya siporo kandi byarushijeho kwitabwaho cyane aho ku wa Gatanu nyuma ya saa sita abakozi ba Leta bahagarika akazi bakajya muri siporo ndetse n’ ibigo bakorera bikabafasha kubona aho bakorera siporo.

Faradji NIYITEGEKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura