AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Kwibuka27: Basanga ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye mu kwibuka

Yanditswe Apr, 06 2021 08:50 AM | 54,071 Views



Mu gihe kwibuka ya nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bigiye gutangira, abahanga mu birebana n'ubumenyamuntu bemeza ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi n’umuhango wo kwibuka ukagenda neza. 

Ni mu gihe ubaye umwaka wa kabiri ibikorwa byo kwibuka bikozwe mu buryo budasanzwe kubera iki cyorezo.

Benshi mu bibukaga mu buryo bwo guhurira hamwe nko mu myaka yashize bemeza ko ubu bitazashoboka. Aba barimo umubyeyi Julienne na Ingabire Assoumpta barokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko kuri ubu bakaba biteguye kwibuka bifashishije ikoranabuhanga bari  mu ngo zabo

Perezida w’Umuryango GAERG uhuza  abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barangije amashuri makuru na za kaminuza, Egide Gatari, avuga ko imbuga nkoranyambaga nka Zoom, Whatsapp Facebook n’izindi, zishobora kwifashishwa mu matsinda abantu bakibuka ababo.

Umuhanga mu birebana n’ubumenyamuntu n’imitekereze, Debby Karemera, avuga ko kwibukira mu ngo atari ibintu byoroshye ku babuze ababo kuko nk’umwaka ushize ihungabana ryariyongereye nubwo na we yemeza ko ikorabnabuhanga ryagira uruhare rukomeye mu gufasha ababuze ababo.

Inkuru irambuye:

Uko gahunda zo kwibuka ziteguye




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize