AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Kwibuka27: Ubushinjacyaha bugaragaza ko ingegabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka

Yanditswe Apr, 06 2021 20:30 PM | 42,820 Views



Mu gihe mu myaka 3 ishize amadosiye y'ibyaha muri rusange yakomeje kwiyongera, ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo ya jenoside byo byagabanyutse. Ni ibintu komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) ivuga ko bitanga icyizere muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata ni bwo hatangira icyumweru cy'icyunamo ndetse n'ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi. Ni inshuro ya 2 igihe cyo kwibuka kigeze u Rwanda ruri ku rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19, bityo ibikorwa byo kwibuka bikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byumwihariko itangazamakuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside CNLG avuga ko no mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'igihugu ari bwo buryo buri bwifashishwe.

Ati "Igikorwa cyizatangirizwa ku rwego rw'igihugu ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, hashyirwe indabo ahashyinguye abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi hanyuma binakurikirwe no kuducanira urumuri rw'icyizere rumara iminsi 100. Icyo gikorwa ariko nikirangira hazakurikiraho ikindi ari nacyo gishya uyu mwaka ugereranyije n'umwaka ushize. Muri Kigali Arena hazakomereza igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Hazaba hari abantu bahagarariye ibyiciro bitandukanye by'abanyarwanda. Hari abayobozi bakuru b'igihugu, hari abadiplomate, abahagarariye abacitse ku icumu, abahagarariye abanyamadini, abahagarariye abikorera, abahagarariye urubyiruko n'abagore, abahagarariye abikorera. Izo nzego zitandukanye abazihagarariye bamaze kugezwaho ubutumire n'ubu barabufite hanyuma rero abandi twese, abaturage dukurikire icyo gikorwa."

Kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi bibaye mu gihe ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda buvuga ko amadosiye y'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo yagabanyutse mu myaka 3 ishize. Uru rwego rugaragaza ko muri 2017/2018 rwakiriye amadosiye y'iki cyaha 333 na ho umwaka ushize wa 2019/2020 hakirwa 323, bivuze ko hagabanyutseho 10.

Muri 333 yakiriwe muri 2017/2018, ayashyikirijwe inkiko ni 214 mu gihe muri 2019/2020 ayashyikirijwe inkiko ari 211 muri 323 yinjiye. 

Muri rusange, mu myaka 3 ishize mu madosiye 618 yafatiwe umwanzuro n'ubushinjacyaha, 66.5% ni yo yaregewe inkiko bivuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko icyaha cyakozwe, mu gihe 311 angana na 33.5% yashyinguwe.

Kuri Dr. Bizimana Jean Damascène,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside, ngo ibi biratanga icyizere cy'uko ingengabitekerezo ya jenoside igenda igabanyuka ku batuye imbere mu gihugu.

Ati "Ikibazo cy'ingengabitekerezo ya jenoside muri rusange n'ipfobya n'ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi tubona kigenda kigabanyuka. Aho tubibonera ni mu mibare ijyanye n'abakurikiranwaho icyo cyaha buri mwaka ndetse n'umubare w'abo icyaha gihama bakabihanirwa. Ni na cyo rero twifuza no muri ibi bihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 27. Igihugu cyimaze kubaka byinshi, dukomeze uwo murongo w'ubumwe n'ukuri kw'amateka tuyigishe urubyiruko ariko tutayagoreka."

Ku rundi ruhande ariko, nta gushidikanya ko abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi biganje mu mahanga. Icyakora kuri Muhire Louis Antoine, Umunyarwanda wabaye mu mahanga imyaka ikabakaba 20, ngo uko imyaka ihita ni nako no mu mahanga umubare w'abafite ingengabitekerezo ya jenoside ugabanyuka.

Ati "Ugereranyije n'igihe nari ndi muri Canada muri 2014 na mbere yaho ukareba n'ubu ngubu umubare ugenda ugabanyuka noneho ugasanga umubare munini ari babandi bagenda basaza. Kubera iki rero? Kubera ko amateka ari kugenda asobanuka bituma noneho n'abana bagenda bava kuri abo basize bakoze jenoside nabo ubwabo bisomera ugasanga umubare w'abayoboka ibyo ba se na ba nyina bakoze ugenda ugabanyuka. Icyizere kirahari ko ugabanyuka ariko nanone ntibizapfa bibaye zero kuko iyo tugendeye ku ngero z'indi nka jenoside yakorewe abayahudi haracyari abayipfobya kandi imaze imyaka irenga 50 ibaye."

Kimwe mu bikomeje guca intege abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi kandi, ngo ni raporo ku ruhare rw'Ubufaransa muri ayo mateka mabi, raporo yitiriwe Duclert  yasohotse habura iminsi 11  ngo hatangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27. Kuri senateri Evode Uwizeyimana inzobere mu mategeko kimwe na Tom Ndahiro, usanzwe ari umushakashatsi kuri jenoside, ngo raporo Duclert yashimangiye ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Tom Ndahiro ati "Umunsi umwe mbere y'uko iyi raporo isohoka hari imwe mu miryango isanzwe isa nk'iyashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside kubera ko ibintu bari bashingiyeho byasenyutse."

Na ho Senateri Uwizeyimana ati " La théorie du double genocide[cyangwa iturufu yo kuvuga ko habayeho jenoside 2] yakomeje abapfobya bakanahanaka jenoside iriya raporo iyitera utwatsi ikavuga ko nta jenoside 2 zabayeho, ko jenoside yabayeho ari imwe. Hari n'ukuntu abantu bazaga bakavuga ngo iyo indege itaraswa jenoside ntiyari kubaho; bakunda kuyita ngo ni imbarutso[element decrancheur]. Muri iyi raporo baravuga beruye ko n'iyo indege itaraswa hari ibimenyetso simusiga byerekanaga ko abatutsi bagombaga kwicwa."

Uretse mu Rwanda tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi Isi yose izirikana jenoside yakorewe abatutsi nkuko byemejwe n'umuryango w'abibumbye. 


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira