AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, inkingi itajegajega yashinzwe mu myaka 25

Yanditswe Jul, 07 2019 13:26 PM | 13,889 Views



Nyuma y'imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, benshi bishimira uburyo Leta y'u Rwanda yashyize imbere amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro mu mashuri  ku buryo basanga iyi ari inzira yo kwihangira imirimo kuri benshi no kurwanya ikibazo cy'ubushomeri kigeze hejuru ya 14% mu barangije kaminuza.

Adeline Umuhire, akimara gusoza amasomo ye mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya IPRC Kigali muri 2017, ngo yahise abona akazi. Ubu ayoboye itsinda ry'abakozi barimo gukora umuhanda wa metero 650 uturuka ku isoko rya Gahanga ugera ku kibuga cy'umukino wa Cricket.

Umuhire  avuga ko kwiga ubumenyi ngiro yabihisemo kuko yabikundaga cyane, akumva ko ari ikintu cyamuteza imbere.

Ati “Impamvu nabihisemo ni uko nabikundaga cyane numvaga bizangirira akamaro kuko kwiga imyuga ni ibintu byiza kuko ntabwo ubura akazi, ushobora kubona akazi ukiteza imbere ni ukuvuga ngo kubaka ni urwego rugari cyane kandi ni ukujyana n'iterambere ry'Igihugu kuko hakenewe ibikorwa remezo n'inyubako zigezweho urumva ko akazi karahari kandi n'amafaranga arimo.”

Na ho Isaac Ngabo na we ukora muri uwo muhanda avuga ko atajya yicuza n’amasumo y’imyuga yize.

Yagize ati “Ntabwo mbyicuza habe na gato kuko bifite akamaro kuko kuba nararangije umwaka ushize nkaba mfite aho nkora , mfite akazi nishimira cyane ntabwo mbyicuza rwose.”

Twagirayezu Didace ukuriye ikigo ACOGEC LTD cyapatanye gukoresha uyu muhanda yemeza ko aya mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro agenda akemura ikibazo cy'abakozi.

Yagize ati “Mu bihe byashize twagiye tugira ikibazo cy'abakozi bafite ubushobozi ariko aho leta y'u Rwanda yatangiriye gushishikariza abanyeshuli kwiga amasomo y'ubumenyi ngiro byatwongereye kugenda tubona abakozi bityo ubu nta kibazo dufite n’ubu dufite abimenyereza umwuga benshi usanga rero ari byiza kandi ari ibyo kwishimirwa nibikomeza gutya imbere hazaba ari heza ntabwo tuzongera kugira ikibazo gikomeye kijyanye n'abakozi kandi babizobereye.”

Hari amwe mu mashuri yatangiye gutoza abana bo mu mashuli abanza ibijyanye n'ubumenyingiro kugirango bakure babikunze.

Bamwe mu babyeyi na bo bishimira kubona abana babo biga amasomo y'ubumenyingiro kuko basanga bibaha amahirwe menshi yo kuba bakwihangira imirimo.

Kalisa Sylvie yagize ati “Tubona ari igitekerezo cyiza cyane kuko nyine abana barangije barikorera ugasanga biteje imbere, ateje imbere umuryango we n'igihugu cye ugasanga mbese ari umunyarwanda wifashije cyane ku buryo kwiga imyuga bibaha amahirwe menshi rwose mu buzima.”

Umuyobozi w'Ishuri Rukuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro Dr James Gashumba avuga ko abize imyuga n’iyo batangiye bakorera abandi birangira bihangiye imirimo.

Ati “Niba warize ibyo gusudira ukaba hari ahantu wubakaga iyo nzu ikaba irangiye, mu gihe ushakisha ahandi reba ibindi waba wikorera kuko ninako biba no mu bindi bihugu usanga abantu benshi bize imyuga n'ubumenyingiro mu myaka 5 ya mbere baba bubaka ubunararibonye bakora ibyo biraka ,amaze imyaka 5 afite ibikoresho bye byo kwifashisha akikoresha atangiye ari umwe, agafata undi bakaba 2 nyuma ugasanga ni nka 3,4,5 bishyize hamwe bakagira kompanyi yabo.”

Amahuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yavuye kuri 63 mu 2010 agera kuri 342 muri uyu mwaka wa 2019. Muri icyo gihe umubare w’abayigamo wavuye ku 51,773 ugera ku 97,144. Abagore bangana n’ 1914 ni ukuvuga 20.2% naho abagabo ni 7,578 bangana na 79.8%. Amasomo yo yavuye kuri 38 agera ku146 akaba yigishwa n'abarezi 4,499 bavuye kuri 912 muri 2010.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA bwagaragaje ko hejuru ya 70% by'abanyeshuli barangiza amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro babona akazi mu mezi 6 ya mbere, naho 75% by'abakoresha bishimira imikorere y'abakozi bize muri ayo masomo.

U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza muri 2024 abanyeshuli basoza icyiciro rusange n'icyiciro cy'amashuli yisumbuye byibuze 60% bakomereza mu mashuli y'imyuga n'ubumenyingiro mu gihe iki kigero kigeze kuri 32%.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira