AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Kwimura abanyeshuri byateje igihombo abaturiye Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rusizi

Yanditswe Jan, 03 2024 13:58 PM | 12,852 Views



Abaturiye inyubako yahoze ikoreramo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi, baravuga ko bagizweho ingaruka no kuba abanyeshuri b’iyi Kaminuza barimuwe bakajyanwa ahandi, mu gihe babakuragaho ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo bagiye bafata mu bigo by’imari n’amabanki bakubaka inzu zakodeshwaga n’aba banyeshuri, none ubu akaba abereye aho ntawuyakodesha.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Kaminuza y’u Rwanda yafunguye ishami ryayo mu Karere ka Rusizi, gusa muri 2018 nibwo yaje kugira inyubako yayo y’amagorofa atanu. 

Yubatse ahitaruye Umujyi wa Rusizi ahitwa mu Nyagatare aho Akarere kari kayihaye ubutaka mu rwego rwo kwagura uyu Mujyi.  

Abayituriye nabo ntibazuyaje kubaka ibikorwa bifasha abanyeshuri n’abandi bakozi b’iri shuri cyane cyane amacumbi.

Kuri ubu iyi nyubako irahari n’amacumbi ahayikikije arahari ariko arakinze kuko abanyeshuri bigaga aha bimuriwe ahandi mu mpera z’umwaka ushize wa 2023. 

Aba babakodeshaga inzu zo gucumbikamo icyo babara ni igihombo gusa.

Icyifuzo by’aba baturage ni uko iyi nyubako itapfa ubusa ahubwo ko yashakirwa ikindi gikorerwamo hakongera kugaragara urujya n’uruza nk’urwari ruhamaze iyi myaka 5. 

Iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda i Rusizi ryari rifite abanyeshuri 206 biga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse na 28 bigaga Masters ari nabo bagihari kuzageza muri Nyakanga uyu mwaka. 

Iki cyiciro cya 3 cyo ariko ngo gishobora kuzahaguma mu gihe cyaba kibonye abanyeshuri.

Pascal NSHIMIYIMANA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz