AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Kwirinda COVID19 byatumye indwara zimwe na zimwe zigabanuka-RBC

Yanditswe Jul, 27 2020 09:04 AM | 26,298 Views



Ikigo gishizwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko nubwo ubushakashatsi bwimbitse butaragaragaza neza imibare y'uburyo ingamba zo kwirinda COVID19 zaba zaragabanije indwara hagaragazwa imwe ku yindi, ariko ko hari ibimenyetso bigaragaza ko indwara nk'iz'ubuhumekero ndetse n'izikomoka ku mwanda zagabanutse.

Bamwe mu baturage bavuga ko urebye uburyo bitabiriye isuku nko gukaraba intoki ndetse no kwambara udupfukamunwa n'amazuru, babona hari izindi ndwara byagabanije usibye kwirinda icyorezo cya covid 19, ku buryo bemeza ko binabaye ngombwa izo ngamba zagumaho na nyuma ya Covid19.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibagabaga biri mu Karere ka Gasabo Dr. Mutaganzwa Avite, ndetse na Dr Uwizeye Marcel, Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Masaka bemeza ko nubwo batarabona ikigereranyo cy'imibare ya nyayo y'indwara zagabanutse ariko ko uko byagenda kose izi ngamba zizagabanya n'izindi ndwara nyinshi kandi ko byatangiye kugaragara.

Dr. Mutaganzwa Avite yagize ati ''Nubwo nta bushakashatsi turakora twerakana imibare yagabanutse, ndahamya ntashidikanya ko ibibazo biterwa n'umwanda abantu bajyaga bagira nk'inzoka cyangwa izindi ndwara z'impiswi n'izindi nka za Tifoyide na zo zigomba kugabanuka kuko inzira COVID yinjiriramo, umwanda wo ku ntoki ni na wo izo ndwara zindi ziterwa n'isuku nkeya y'intoki ni nayo zinjiriragamo. Urumva rero umuntu agize isuku y'intoki aririnda COVID19 kandi abe yirinze n'izindi ndwara ziterwa n'isuku nkeya. Ariko byanze bikunze aka gapfukamunwa dukoresha na ko karakumira indwara nyinshi zajyaga zandurira mu myanya y'ubuhumekero zishobora kuvamo nk'igituntu, imisonga ishobora kuvamo n'izindi ndwara.''

Na ho Dr Uwizeye Marcel ati "Turi gutekereza ko mu minsi iri imbere ubwo tuzaba turi gusubira mu mibare y'abarwayi twajyaga twakire b'indwara nka grippe  hari ibyiringiro ko tuzasanga byaragabanutse. Ugasanga hari abana barwara ziriya ndwara z'impiswi biturutse ku isuku nkeya y'ababafasha, turatekereza ko rero izi ngamba, uyu muco abantu batangiye kugira wo gukaraba intoki kenshi ibi na byo turizera ko nituzaba dufite imibare ihagije turi kugereranya ko tuzasanga  na zo zaragiye zigabanuka...''

RBC ivuga ko kuri ubu kirimo gusesengura imibare kirimo guhabwa n'ibigo nderabuzima kuri buri ndwara.

Umuyobozi mukuru wa RBC Dr Sabin Nsazimana avuga ko kuri ubu mu isengura rito rimaze gukorwa kuri izo ndwara rimaze kugaragaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko zagabanutse ari na cyo cyatumye batangira ubushakashatsi.

Ati ''Hari byinshi tubona mu rwego rw'ubuvuzi navuga ngo n'ubwo icyorezo cyadushegeshe navuga ngo hari n'ibyo imyitwarire yacu yatumye twirinda ibindi byorezo, impanuka n'indwara.   Hari nk'indwara tunamenyereye cyane y'ibicurane buriya na yo ni virus yitwa influenza ikunda gutera uburwayi bunyura nkaho COVID19 na yo inyura ndetse n'indwara z'ubuhumekero.   Hari izo twagiye tubona abantu banduzanyaga bisa n’aho zigabanuka. Navuga ko hakiri kare gusa natwe ibyo bimenyetso byatangiye kutugaragarira, ahari no kuba isuku abantu barayitabiriye, abantu batagihanahana ibiganza batakegerana cyane, n’ubwo bitaranoga.''

RBC inasaba abaturage kutirara ahubwo bagakomeza ingamba zo kwirinda covid19 ndetse batibagiwe n'ibindi byorezo basanzwe bahangana na byo kuko bigihari nka Sida, malaria, igituntu.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize