Yanditswe Jun, 15 2020 07:52 AM | 25,139 Views
Bamwe mu bageze mu zabukuru bavuga ko bahagurukiye kwirinda icyorezo cya COvid 19 kugira ngo kitabatwara ubuzima.
Umuryango w' abibumbye uvuga ko abageze mu zabukuru ari bamwe mu bibasirwa cyane na COvid 19,bityo bakaba bagomba kwitabwaho barindwa kwandura icyo cyorezo.
Abageze mu zabukuru
19,abenshi muri bo batakigira imiryango yabo, nibo bitabwaho n' abihaye Imana
mu kigo Saint Vincent de Paul giherereye mu Nzove mu Karere ka Nyarugenge .
Mu gihe isi muri rusange ndetse n'u Rwanda bikomeje guhangana n' icyorezo cya Covid 19, aba bageze mu zabukuru bafite hejuru y’ imyaka 70 y’ amavuko bavuga ko bamenye amakuru ajyanye n' icyo cyorezo bituma bafata ingamba zo kukirinda.
Uretse
abageze mu zabukuru bo mu bigo byihariye bibitaho, abakiba mu miryango
yabo nabo bavuga ko bakajije ingamba zo kwirinda Covid 19.
Soeur
Theodora Uwimana uyobora ikigo cy’
abageze mu zabukuru Saint Vincent de Paul avuga ko zimwe mu ngamba bafashe zo
kurinda ababa muri iki kigo harimo no kubarinda guhura n’ abo hanze kugirango
batandura icyo cyorezo nubwo ngo byagize ingaruka ku
bushobozi bw’ iki kigo.
Ati "Twajyaga gufashwa n’ abagiraneza bakaza kudusura, bakadufasha mu bikoresho binyuranye ndetse n’ ibiribwa.aho iki cyorezo kiziye, nta muntu wemerewe kwinjira hano, ahandi twakuraga ibatunga naho habaye ikibazo, ibi bituma abo twitaho, uko babagaho byarahindutse ariko turabihanganisha tukababwira ko iki cyorezo kizagabanuka, ubukungu bw’ igihugu bukiyongera."
Umuryango w’ abibumbye uvuga ko nubwo ibyiciro byose by’ abantu bishobora kwandura COvid 19, abageze mu zabukuru ngo nibo bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa nayo ndetse bikabaviramo n’ urupfu. Uyu muryango uvuga ko 66% by’ abarengeje imyaka 70 y’ amavuko baba bafite byibura imwe mu ndwara zitandura cg izandura zizahaza abantu cyane, ibyo bikabongerera ibyago byo guhitanwa na COvid 19 nkuko bitangazwa n' umunyamabanga mukuru wa Lonu, Antonio Guterres.
Ati "Icyorezo cya COvid 19 gikomeje gutera ubwoba no gushyira mu kaga ubuzima bw’ abageze mu zabukuru hirya no hino kw’ isi. Abicwa cyane n' icyo cyorezo ni abageze mu zabukuru, mu barengeje imyaka 80, abazira icyo cyorezo bikubye inshuro 5 ugereranije no mu bindi byicir. Uretse ingaruka icyo cyorezo kigira ku buzima bwabo,gikomeje gutuma barushaho kwibasirwa n’ ubukene, guhabwa akato ndetse no kutitabwaho. Ibi biba cyane ku bageze mu zabukuru bo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere. Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu kwita ku bageze mu zabukuru muri ibi bihe."
Umuryango w’ abibumbye uvuga ko hagati y’ umwaka wa 2019 na 2030 biteganijwe ko kw’ isi, umubare w’abageze mu zabukuru bafite hejuru y’ imyaka 60 y’amavuko uziyongera ku kigero cya 38%, ukava ku bageze mu zabukuru miliyari 1 ikagera ku bageze mu zabukuru miliyari 1 na miliyoni 400.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru