Yanditswe Aug, 06 2020 11:18 AM | 84,714 Views
Urwego Ngenzuramikorere RURA ndetse na Polisi y’u Rwanda baratangaza ko guhera tariki 15 Kanama 2020 nta muntu n'umwe uzemererwa gutwara umugenzi kuri moto idafite imashini ibara uburebure bw’urugendo izwi nka Mubazi.
Bamwe mu bamotari ariko batangaza ka batishimira uko bazihabwa ndetse ntibanahugurwe ku mikorere yazo,ibi bituma hari abahitamo kutazikoresha.
RURA ivuga ko iyi gahunda imaze igihe itegurwa harimo no gutegurwa abarebwa na yo. Biteganijwe ko iyi gahunda izagezwa mu gihugu hose, icyakora ku ikubitiro izatangirira ku batwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali.i
Izi mubazi kandi zikazatangirana n’ibiciro bishya aho kuva ku urugendo rutangiye kugeza ku bilometero 2 ari amafaranga 300, nyuma uko urugendo rukomeza umugenzi akazajya yishyura 133 kuri buri kilometero
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bamotari barebwa n’iyi gahunda, banasanzwe batunze izi mubazi, bagaragaza ibibazo bitandukanye batezwa na zo harimo no kuba hari abagenzi bagaragaza ko ibiciro zerekana biri hejuru.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abagenzi korohereza abamotari kuko kwishyura hakoresheje ikoranabuhanga biri no mu bibafasha kwirinda icyorezo COVID19.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizakurikiranwa n’Umujyi wa Kigali,RURA ndetse na Polisi.
Umumotari uzajya uhabwa mubazi azajya ayishyura mu gihe cy’imyaka ibiri, ku mafaranga akoreye haveho 10.5 akajya kuri konti y’ikigo cyayimuhaye nk’inyishyu ya mubazi.
Mu Rwanda habarurwa moto zitwara abagenzi ibihumbi 46 kugeza ubu moto ibihumbi 19500 ni zo zikoresha mubazi
Danton GASIGWA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru