Yanditswe Nov, 08 2018 22:27 PM | 20,660 Views
Minisiteri y'uburezi irasaba abafatanyabikorwa bayo gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bw'abana b'incuke kuko ariho uburezi bushingiye. Abanyamadini nk'abafatanyabikorwa mu burezi bo baravuga ko bagiye kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bw'abana b'incike. Minisiteri y'uburezi igaragaza ko kwitabira uburezi bw’abana b'incuke biri ku kigero cya 20.6%. Isaac Munyakazi ni umunyamanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, avuga ko uburezi bw'abana b'incuke bukirimo icyuho. Yagize ati, "Uburezi bw'abana b'incuke aha mu Rwanda buracyarimo icyuho aho abana bangana na 20.6% ari bo bagana amashuri y'incuke, aha rero minisiteri y'uburezi iragaragaza ko hakiri icyuho bitewe n'uko ireme ry'uburezi rishingira ku kuba umwana yarateguwe akiri muto."
Mu nama yahuje
inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda, abafatanyabikorwa biganjemo abanyamadini
biyemeje kuzamura umubare w'abana bagana amashuri y'incuke.
Minisiteri y'uburezi ivuga ko imaze guhugura abarimu 1,600 bigisha mu mashuri y'incuke, basanga abayobozi bashinzwe uburezi mu turere. Leta y'u Rwanda kandi ifite intego y'uko muri 2024 umubare w'abana biga mu mashuri y'incuke uzagera kuri 54% naho muri 2030 ugere ku 100%.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru