Yanditswe Aug, 05 2019 08:39 AM | 6,021 Views
Nyuma y'umwaka umwe n'igice mu Rwanda hatangiye Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, dosiye zisaga ibihumbi 5700 zimaze gukorwa, bikaba byaragabanije amadevise yasohokaga mu gihugu bajya gupimisha izi dosiye mu bihugu by’amahanga.
Serivise zitangwa n'iyi Laboratwari y'igihugu harimo gutanga ibimenyetso bya gihanga ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gusuzuma imibiri y’abitabye Imana, gupima inyandiko mpimbano n’ ibyashobora guhungabanya umuntu bikamuviramo urupfu n'igihe yarozwe, guhuza umuntu n'ahabereye icyaha cyangwa abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo,kumenya ingano ya alcohol iri mu mubiri ndetse no gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n'imbunda n'amasasu.
Bamwe mu baturage bakenera izi serivisi bavuga ko zabafashije kuko bakeneraga kujya kuzikoresha hanze bikabatwara amafaranga cyangwa bigatera amakimbirane mu miryango kubera kutamenya ukuri.
Ntamunoza Jean Damascene wo mu Karere ka Gatsibo yagize ati “Bafashe umusururu bashigishe bawushyira ahantu abantu bawunyweyeh bafatwa n’indwara barannya bakaruka bakaribwa cyane twaje gusuzumisha ngo turebe nyir’izina ikibazo cyabiteye cyangwa niba ari icyorezo runanga cyangwa niba ubwo bushera barabwanduje, bizatuma ibintu bijyanye n’amagambo no kubeshyera umuntu ngo ni we waburoze bivaho.”
Ndabikunze Deogratias, umukozi mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe we yagize ati “Iyo dosiye twazanye barahakana ko inyandiko ziriho zitasinywe n’uwo tuje gukorera, byatanze umusaruro kuko mbere byajyaga gukoreshwa hanze nkatwe bo mu rukiko byari kuzasaba igihe kirekire urubanza rukaba rwatinda ariko muri make birafasha ubutabera n’Abanyarwanda muri rusange ikiza cy’iki kigo gifasha ubutabera n’Abanyarwanda muri rusange.”
Ubuyobozi bwa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera buvuga ko mu mwaka umwe n'igice bamaze kwakira dosiye zisaga 5700 zashoboraga kujya gupimishwa mu bihugu by'amahanga Leta ikahatakariza amafaranga.
Umuyobozi w'agashami gashinzwe gupima amarozi n'ingano ya alcohol iri mu maraso miri iyi Laboratwari, CIP Samvura Jean Pierre avuga ko ababagana baba bakeneye serivise zitandukanye kandi bakazibona mu gihe bikaba byaratanze umusaruro ku gihugu.
Ati “Wenda mfate nk’urugero rwa serivisi imwe abantu benshi barikwitabira cyane serivise ya AND mbere Leta yo herezaga ibintu hanze mu budage no mu bindi bihugu bitandukanye ntitwashoboraga kuba twarenza amadosiye 200 ku mwaka, ariko ubu tumaze kurenza amadosiye 800 bivuze ko dosiye zikubye kane ni inyungu ikomeye kuko ni twebwe Abanyarwanda tubyikorera ibimenyetso ni iby’Abanyarwanda tubibitse iwacu mu Rwanda n’ahandi mu zindi serivisi ni ko bimeze. Guhohotera umwana ntiwabibara mu mafaranga ngo bikunde niba dupimye DNA amafaranga agenda kuri icyo gikorwa ni 26,7032 ntabwo ari menshi ugereranije no kumenya umuntu watwangirije umwana.”
Mu kwezi kwa Gatatu umwaka wa 2018 ni bwo Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera yatangiye gukora, kugeza ubu dosiye ibihumbi 5710 ni zo imaze kwakira zigasizumwa izindi zigapimwa .
Jean Paul TURATSINZE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru