AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Leta Irakangurira abacukura amabuye yo kubakisha gukemura ibibazo by'ingurane

Yanditswe Jun, 05 2019 14:41 PM | 12,202 Views



Inzego zinyuranye zigizwe n'umujyi wa Kigali n'ikigo gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro,Peteroli na Gaz zirimo kuganira n'abaturiye ibirombe by'amabuye yo kubakisha mu murenge wa Jabana.

Mu biganiro n'abaturage, izo nzego ziragerageza kumvikanisha abaturage ku byakorwa,kugira ngo abashoramari bacukura amabuye yo kubakisha hamwe n'abaturage bakemure ibibazo by'ingurane nta ruhande rubangamiye urundi.

Abaturiye ibyo birombe baravuga ko imirimo y'ubucukuzi ibabangamira mu buryo bunyuranye,haba mu kubateza ivumbi ndetse ribagiraho ingaruka ku mibereho yabo,urusaku rubahungabanya,gusenyuka kw'inzu batuyemo,iyangirika ry'imirima yabo ndetse n'imyaka iyihinzemo.

Kompanyi zicukura amabuye yo kubakisha zikanayasya zivuga ko ziteguye gukemura ibibazo by'ivumbi ribangamira abaturage,aho zizakoresha amazi mu nganda zabo kugira ngo zigabanye ivumbi.

Inzego zinyuranye hamwe n'abaturage bumvikanye ku mwanzuro wo gushyiraho itsinda ry'ubugenzuzi kugira ngo harebwe niba ibyifuzo by'abaturage bagaragaje byubahirizwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize