Yanditswe Dec, 14 2019 10:15 AM | 1,319 Views
Urwego rw'Umuvunyi
ruratangaza ko ruhangayikishijwe n'ikibazo cy'ibirarane bya miliyari zisaga 17
z'amafaranga y'u Rwanda leta ibereyemo abaturage bafite imitungo yabo yangijwe
n'ibikorwa by'inyungu rusange.
Gusa uru rwego ruvuga ko rwishimira ko leta yashyizeho ingamba zihamye zo gukumira ko iki kibazo cyazongera kwisubiramo.
Ibibazo by'abaturage batahawe ingurane z'imitungo yabo yangijwe n'ibikorwa by'inyungu rusange birimo imihanda, amashanyarazi n'ibindi, ni bimwe mu bidahwema kugaruka kenshi mu itangazamakuru.
Abaturiye umuhanda Huye-Kitabi, ni bamwe mu bagaragaza iki kibazo, aho bavuga ko hashize igihe batarahabwa ingurane zangijwe n’ikorwa ry’uwo muhanda.
Ikibazo cy’ingurane z’abaturage bafite imitungo yangijwe n’ibikorwa by’inyungu rusange, ni kimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, ubwo komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu mutwe wa Sena yaganiraga n’Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo gusesengura raporo y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2018-19 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.
Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi y'umwaka w'ingengo y'imari ya 2018/2019, igaragaza ko inzego za Leta zinyuranye zifite ibirarane bya miliyari 17 na miliyoni zisaga 300 z'amafaranga y'u Rwanda zitarishyura abaturage bafite imitungo yangijwe n'ibikorwa by'inyungu rusange.
Kuri Senateri Uwera Pelagie na senateri Ntidendereza William, ngo iki ni ikibazo cyareberwa no mu ishusho y'akarengane Urwego rw'Umuvunyi rukwiye gukurikirana.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira ruswa n'akarengane, Yankurije Odette, avuga ko ikibazo gihangayikishije kugeza ubu ari icy’ibirarane gusa, kuko nta bindi bishya bishobora kuvuka kubera itegeko rishya ryashyizweho.
Inkuru irambuye mu mashusho
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru