Yanditswe Jun, 12 2022 19:43 PM | 76,471 Views
Bamwe mu bagiye bagororerwa Iwawa mu myaka 11 ishize baravuga ko amasomo bigiyeyo yabagiriye umumaro harimo no kubafasha guhindura imikorere mibi n'ibyaha bakoraga bakagana icyerekezo cyo gukorera igihugu no kwiteza imbere.
Uyu ni umwe mu bagororerwe Iwawa wagize ati:
''igishoro baduhaye cya mbere ni ubumenyi, gufata umwana utararezwe n'ababyeyi be ukamuha ubundi bumenyi, ukamuha inama zikamujyamo, ni nko kumuha impamyabumenyi ya masters ya kaminuza, twebwe dushimira igihugu cyacu cyaduhaye ibyo ababyeyi bacu bataduhaye''
Undi nawe yagize ati:
''Numva nta kintu cyansubiza mu byo navuyemo, ubu ntawaza ngo ansubize mu nzererezi kuko ndi mu kazi''
Icyakora Uru rubyiruko ruvuga ko hari bamwe muri bo barinda bavayo batagize amahirwe yo gusurwa cyangwa kuganira no kwiyunga n'imiryango yabo, bikababera ikibazo mu nzira nshya baba batangiye yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Bamwe mu bagize Imiryango ifite ababo bagorerwa Iwawa n'iyigeze kubagirayo mu bihe byatambutse, ivuga ko itoroherwa n'ikiguzi cy'urugendo rwo kugerayo, dore ko nk'abaturuka mu Mujyi wa Kigali ari nabo benshi basabwaga nibura ibihumbi 46frw y'urugendo gusa ku mugabo n'umugore bagiye gusura umwana wabo uri Iwawa.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'igororamuco, Mufulukye Fred avuga ko Leta igiye kujya yunganira iyi miryango mu bijyanye no gusura ababo bagororerwa Iwawa, dore ko kubasura ari imwe mu nzira zikoreshwa mu kubafasha kugororwa neza kandi vuba
Mufulukye avuga ko leta igiye kujya yirengera ikiguzi cyo mu mazi ku bazajya baza gusura ababo Iwawa. Leta kandi ngo yazanya ubwato bwiza buzajya bufasha abagiye Iwawa.
Mu biganiro byahuje abafite abana, ababyeyi cyangwa abo bashakanye bagororerwa Iwawa n'ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'igororamuco, hatowe itsinda rihagarariye iyi miryango mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo rizafatanye n'uru rwego kunoza uburyo bwo gusura n'ubundi buryo bwo kumenya amakuru y'abagororerwa Iwawa kuri ubu bagera ku bihumbi 3 520.
Abagororerwa Iwawa batozwa imyuga itandukanye izabafasha igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe.
Perezida Kagame yambitse umudari w'Agaciro Umunyamabanga Mukuru wa ITU
Jun 14, 2022
Soma inkuru
Mu gihe cya CHOGM urujya n'uruza ruzakomeza nk'uko bisanzwe - Umujyi wa Kigali
Jun 12, 2022
Soma inkuru
Rutsiro: Ibihumbi 15 Frw byatumye yikura mu bukene
Jun 09, 2022
Soma inkuru
Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira barasaba ko ibikorwa byo kuwutunganya byihutishwa _ A ...
May 05, 2022
Soma inkuru