AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Leta irashishikariza abacuruzi gushora imari mu bicanwa bitangiza ibidukikije

Yanditswe Oct, 02 2021 20:47 PM | 56,228 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amashyamba kirashishikariza abafite ubushobozi gushora imari mu gushaka ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko ngo Leta yiteguye kubashyigikira no kubaba hafi.

Leta y'u Rwanda ishyize imbaraga mu kubungabunga ibidukikije, hagabanywa ikoreshwa ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije. 

U Rwanda rwihaye intego ko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ku gipimo cya 38% nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere. 

Abaturage bishimira kuba haboneka ku bwinshi ubundi buryo bwakoreshwa mu guteka.  

Mu bicanwa bitari ibiti, kandi bitangiza ibidukikije harimo gaz yayobotswe na benshi, amashanyarazi n'ibindi, ariko hari na briquette zikozwe mu ibarizo, abayobotse kuzikoresha cyane cyane abatekera abantu benshi barazishima.

Kimenyi Fred ni Umucungamutungo wa Kagarama Secondary School ati "Icya mbere biba bisa neza, briquette ntizizana umwotsi, kandi ku nkwi twasabwaga no kuzana abantu bazasa bakazitunganya, ariko ibi ntibisaba abantu benshi bo kubitunganya."

Abashoye Imari mu gukora izi biquettes bavuga ko zifasha cyane mu kutangiza ibidukikije, kandi zidahenze ugereranyije n' amakara cyangwa ibiti. 

Hirwa Germain  ni umwe muri bo, agaragaza ko abashoye imari muri uru rwego baba bakwiye kwegerwa, ndetse akavuga ko ibi bicanwa bidahenze nkuko bamwe babicyeka.

Yagize ati "Twebwe ntabwo dutema ibiti, iri barizo abandi bafata nk'umwanda ni ryo dufata tukaribyazamo briquette, niba wafata akadobo k' amakara ka 500 ntigahishe ibishyimbo ariko briquette imwe yamafranga magana abiri na mirongo itanu ikabihisha urumva hatarimo itandukaniro ahubwo ntibihenze."

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amashyamba  kigaragaza ko abikorera bashora imari mu gushaka ibindi bicanwa bamaze kuba benshi harimo abinjiza gaz mu gihugu, abari guhindura gaz methane ikavamo gaz icanwa, n'abakora izi briquettes.

Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Jean Pierre Mugabo  avuga abashaka gushora imari muri ibi bikorwa batakagombye kugira impungenge.

Ati "Abantu bakeneye ibindi bitari inkwi mu gucana kandi na Leta yabishyizemo imbaraga ahubwo rero navuga ko ari business irambye kuko abaturage babyumva  bagenda biyongera, buri wese afashe icyo azakoresha umushoramari aba afite abakiriya bahoraho rero nta mpamvu zo kugira impungenge kuko Leta yiteguye gufasha uwo muntu ushaka guha Abanyarwanda ibindi byo gucana bitari inkwi."

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amashyamba kivuga ko kuri ubu abakoresha inkwi n'ibikomoka ku biti ari 79.6% by'abaturage bose mu gihe intego ari uko bagabanuka byibura mu mwaka wa 2024 bakaba bageze ku kigero cya 42%.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama