Yanditswe Oct, 31 2018 23:59 PM | 21,914 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije ku mugaragaro gahunda y'ubufatanye mu bucuruzi n'ubukerarugendo hagati ya guverinoma y'u Rwanda na sosiyete Alibaba group, yahaye umukoro abikorera wo kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza kugirango bahaze isoko mpuzamahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro iyi gahunda y'ubufatanye hagati y'impande zombi
ari kumwe n'umushoramari Jack Ma washinze Alibaba group. Ubufatanye muri iyi
gahunda bugamije kongera umusaruro w'ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu nzego 4,
arizo ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ubukerarugendo, guhererekanya
amafaranga no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hari kandi amahugurwa mu
bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga, (digital
economy)
Jack Ma washinze sosiyete ya Alibaba group yagaragaje ko yari amaze umwaka wose ategereje iki gikorwa yatekerejeho mu myaka 10 ishize. Yashimye intambwe y'u Rwanda mu mutekano n'umudendezo, isuku n'izindi nzego, ibintu yagaragaje ko ari umusaruro w'imiyoborere ihamye, ishyira imbere inyungu z'abanyarwanda bose.
Uyu muherwe kandi yagaragaje ko
agendeye ku buryo ubukungu bw'Isi n'ubucuruzi mpuzamahanga buteye muri iki
gihe, nta gushidikanya ko umusaruro w'ubu bufatanye mu myaka 10 iri imbere
uzaba uteye ishema impande zombi.
Perezida Paul Kagame yakomoje kuri politiki y'u Rwanda yo koroshya ishoramari, avuga ko kuba urutonde rushya rwa Banki y'Isi rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 29 ruvuye kuwa 41 ku isi, bishimangira icyerekezo cyo kubaka igihugu kiyubashye kandi gifite ubukungu butajegajega. Umukuru w'igihugu yashimangiye kandi ko impinduka u Rwanda rurimo gukora zigamije gusubiza ibibazo by'urubyiruko kandi ko ari nawo murongo umugabane wa Afrika wahisemo muri iki gihe.
Gahunda y'ubufatanye mu iterambere ry'ubucuruzi hagati ya guverinoma y'u Rwanda na sosiyete Alibaba group, ni yo mikoranire ya mbere itangijwe hagati y'iyi sosiyete yo mu Bushinwa n'igihugu cyo ku mugabane wa Afrika, gusa bikaba biteganyijwe ko mu bihe biri imbere iyi gahunda ishobora kwaguka ikagera no mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru